skol
fortebet

Zimbabwe: Bisi yahiye yica abagenzi barenga 40 abandi barakomereka

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Abagenzi 42 nibo bimaze kwemezwa ko baguye mu mpanuka ya bisi nyuma y’aho ikigega cya gaz gishwanyukiyemo nk’uko byatangajwe na polisi ya Zimbabwe yanashyize ahagaragara amafoto y’iyo bisi yahiye igakongoka.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Karere ka Gwanda, mu birometero nka 550 mu majyepfo ya Harare, umurwa mukuru wa Zimbabwe mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ugushyingo, yabereye

Umuvugizi wa Polisi ya Zimbabwe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ati “Kugeza ubu tuzi ko abarenga 42 bapfuye,”

Nyuma y’iyo mpanuka, itangazamakuru rya leta rivuga ko ikigega cya gaz yaturikije iyi bisi cyari icy’umwe mu bagenzi bari bayirimo.

Usibye abavugwa babaruwe bapfuye, abandi benshi nabo bakomerekejwe bikomeye n’ubushye.

Uyu muvugizi w’igipolisi akaba yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, ko byibuze abantu 20 ari bo bahiye, harimo abahiye bikabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa