Zimbabwe: Bisi yahiye yica abagenzi barenga 40 abandi barakomereka
Yanditswe: Friday 16, Nov 2018
Abagenzi 42 nibo bimaze kwemezwa ko baguye mu mpanuka ya bisi nyuma y’aho ikigega cya gaz gishwanyukiyemo nk’uko byatangajwe na polisi ya Zimbabwe yanashyize ahagaragara amafoto y’iyo bisi yahiye igakongoka.
Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Karere ka Gwanda, mu birometero nka 550 mu majyepfo ya Harare, umurwa mukuru wa Zimbabwe mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ugushyingo, yabereye
Umuvugizi wa Polisi ya Zimbabwe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ati “Kugeza ubu tuzi ko abarenga 42 bapfuye,”
Nyuma y’iyo mpanuka, itangazamakuru rya leta rivuga ko ikigega cya gaz yaturikije iyi bisi cyari icy’umwe mu bagenzi bari bayirimo.
Usibye abavugwa babaruwe bapfuye, abandi benshi nabo bakomerekejwe bikomeye n’ubushye.
Uyu muvugizi w’igipolisi akaba yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, ko byibuze abantu 20 ari bo bahiye, harimo abahiye bikabije.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *