skol
fortebet

Kizito Mihigo yasubiye imbere y’ urukiko

Yanditswe: Monday 14, May 2018

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018 Kizito Mihigo, na Jean Dukuzumuremyi bitabye urukiko rw’ ikirenga ngo bongere baburanishwe kuko muri 2015 bajuriye, gusa Ntamuhanga Cassien watorotse gereza ntiyitabye urukiko.

Sponsored Ad

Umuhanzi Kizito Mihigo yambaye impuzankano y’abagororwa, ikabutura, ishati y’amaboko magufi n’inkweto za ‘souplesse’ z’umutuku, arogoshe ku mutwe afiteho agasatsi cyake, aragaragara avugana macye n’umwunganizi we. Mu maso arasa n’utarahindutse cyane.

Uyu munsi Kizito yaje yunganiwe na Me Antoinette Mukamusoni, Dukuzumuremyi we agaragara atunganiwe.

Jean Paul Dukuzumuremyi nta mwunganizi afite mu mategeko. Ndetse no kuba Ntamuhanga nawe wajuriye yaratorotse ubutabera. Urukiko rwanzuye ko ubujurire bwa Ntamuhanga busibwa.

Dukuzumuremyi yahise asaba ko yahabwa igihe kigufi cyo gushaka umwunganira ngo kuko yagerageje aho yari afungiye bikanga, avuga ko yimuwe akavanwa i Kigali akajyanwa i Ntsinda (Rwamagana), ubundi akajyanwa muri Gereza ya Rubavu, uko kumwimura kenshi ngo byatumye atabona umwunganira.

Me Mukamusoni we avuga ko muri iyi myaka ishize yakabaye yarandikiye urugaga rw’abavoka rukamushakira umwunganizi. Umushinjacyaha avuga ko gutandukanya izo manza zabo bidakwiriye, ngo Ntamuhanga Cassien niwe wari wajuririye igihano yari yahawe (25) ariko nyuma aratoroka.

Ngo ubwo rero agendeye ku ngingo ya 186 mu gace kayo ka gatanu, ngo ikirego cy’ubujurire gishobora gusibwa iyo uwajuriye atitabye Urukiko nta mpamvu.
Umushinjacyaha ati “Cassein Ntamuhanga yarajuriye atoroka ubutabera kandi afite inyungu mu rubanza, bityo dusanga ubujurire bwe bwasibwa.

Impamvu ya kabiri, avuga ko imanza zabo zitatandukanywa kuko bafite aho bahurira mu gukora ibyaha byabo, ngo ibi byari byanifujwe mu Rukiko Rukuru rusanga byaba atari byo zitandukanyijwe.

Umucamanza yabajije Umushinjacyaha niba bataburanisha uru rubanza Cassien Ntamuhanga akaburanishwa nk’uri ahantu hatazwi, kuko nabyo ngo birashoboka.
Umushinjacyaha avuga ko byaba atari byo kuko yatorotse ubutabera bityo nta nyoroshyo akwiye kubona yo gukomeza gutinza urubanza.

Gusa uyu mushinjacyaha avuga ko kuri Dukuzumuremyi Jean Paul we kuburana yunganiwe ari uburenganzira yemerwa n’amategeko.

Ku wa 27 Gashyantare 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwahamije Kizito icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa