skol
fortebet

Mudugudu uherutse kwicishwa amabuye n’ ibyuma yashyinguwe

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’ Umudugudu wo mu karere ka Gicumbi uherutse kwicishwa amabuye n’ ibyuma bikekwa ko yishwe n’ abarembetsi yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Guverineri w’ intara y’ Amajyaruguri yizeza abaturage ko bagiye kurindirwa umutekano birushijeho.

Sponsored Ad

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Mugarukiye Leandre wishwe n’abantu bataramenyekana witabiriwe n’ abayobozi barimo n’ abingabo na polisi. Yari umuyobozi w’Umudugudu wa Gashinge mu kagari ka Kamutora mu murenge wa Rushaki.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru JMV Gatabazi watabaye umuryango wa Mugarukiye yavuze ko bafashije mu mugongo umuryango wa Mugaruriye kumushyingura ariko bazanaremera urugo rwe asizemo umugore n’abana bane.
Ati “Ntituzemera na rimwe ko hari umuturage wagenda gutyo, noneho umuryango we ugasigara uri mu kaga.”

Guverineri Gatabazi yavuze ko hari ibindi bikorwa bibi bikorwa n’abarembetsi ku babatanzeho amakuru, ko hari abo baranduriye imyaka, uwo bakuriye urugi ku nzu n’irindi terabwoba babashyiraho.
Yabijeje ko ubu inzego z’umutekano zahagurukiye iki kibazo cy’aba bantu, ahumuriza abaturage ko ubuyobozi butazarebeera ibi bikorwa kandi imbaraga zo kurwanya abarembetsi zihari.

Inkuru y’ Umuseke ivuga ko mu karere ka Gicumbi na Burera hashize igihe hashyizweho ishami rya Police ryihariye ryo guhangana n’abinjiza ibiyobyabwenge.
Abaturage ariko bakomeje kugaragaza ko abatanze amakuru kuri abo bantu babizira, bagahohoterwa, ubu umuyobozi w’umudugudu we bikaba bikekwa ko ari abarembetsi bamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa