skol
fortebet

Marcus Rashford yishumbushije ikizungerezi gifite uburanga burenze [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 01, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Manchester United, Marcus Rashford,yagaragaye yasohokanye umunyamideli Erica Correa [Erika Alejandra Correa Uchima] wavukiye muri Colombia,ufite uburanga budasanzwe.

Sponsored Ad

Aba bombi bagaragaye bari kumwe mu gice cya VIP cyo mu kabyiniro kagezweho mbere yo gusohoka banyuze mu muryango w’inyuma.

Uwahaye amakuru The Sun yagize ati: "Uko yaba ari kwitwara kose mu kibuga, hanze yacyo Marcus ahagaze neza cyane.

Ameze nk’injangwe ibonye amata mu kuboko kwa Erica. Bafitanye umubano.

Marcus na Erica bameranye neza kandi bigaragara ko bishimiye kuba bari kumwe.”

Abafana babanyujije ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko Rashford, ufite imyaka 26, yatakaje “uwamuhaga amahirwe” ubwo yatandukanaga n’umukunzi we Lucia Loi nyuma y’ibihuha byavugaga ko biyunze mu Gushyingo. Bari bamaranye imyaka icumi.

Kuba atari kubona ibitego muri Man United bigaragara ko bizamugora kubona umwanya mu ikipe y’Ubwongereza muri Euro yo mu mpeshyi izabera mu Budage.

Ariko abakunzi be barizera ko Erica w’imyaka 29 azamugarura mu cyerekezo cyiza.

Inshuti za Rashford zavuze ko Rashford yahoze ashishikajwe no kuganira na Erica ndetse ko amukunda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa