skol
fortebet

Umukobwa wa mbere ku isi mu kwishushanya ku mubiri agiye kwishushanya no mu mboni y’ijisho

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wishushanyijeho ibishushanyo byinshi cyane kurusha abandi ku isi yatangaje ko azongera kwishushanya mu jisho nyuma yo guhuma bwa mbere akimara kubikora.

Sponsored Ad

Amber Luke, w’imyaka 29, yahisemo inzira iteje akaga mu bihe byashize bituma amara ibyumweru bitatu atabona neza.

Umunya Australiya, uzwi cyane n’inshuti ze nka "Blue Eyed White Dragon", yamennye amapound 20.000 mu kwishushanyaho tatouage zirenga 600.

Hejuru yo kwishushanya umubiri wose, Amber yakoresheje andi $ 70.000 mu guhindura umubiri bikabije - harimo gucamo kabiri ururimi, kongera amabere, umusaya n’iminwa, guhindura amatwi no kongeresha ikibuno.

Muri 2020, Amber yihanganiye uburibwe bw’iminota 40 bwo kumushushanya mu jisho rigahinduka ubururu.

Noneho uyu mukobwa arashaka kongera kwishushanya mu maso indi nshuro nubwo uburibwe buba ari bwinshi ndetse agahuma.

Uyu yagize ati:"Abantu ngo:" Kuki wishyira muri uko kuzimu, uzi ko ibyo bishobora guteza akaga? "Ariko mu byukuri nta kaga iyo bikozwe neza."

Amber ariko, yatangaje ko yishimiye kongera kwiyandika mu maso kuko biteganijwe ko azahindura ibara ry’ijisho rye.

Uyu mukobwa yishyizeho Tattoo ya mbere ubwo yari afite imyaka 16 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa