skol
fortebet

’Umunsi w’icyunamo’ – i Goma barashyingura impunzi 35 zishwe n’ibisasu byarashwe ku nkambi ya Mugunga

Yanditswe: Wednesday 15, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa leta ya Kinshasa waraye ageze i Goma mu ijoro ryo kuwa kabiri yasabye abaturage ba Goma “kuza ari benshi bambaye imyenda y’umukara” mu muhango wo gushyingura kuri uyu wa gatatu impunzi 35 zishwe n’ibisasu byarashwe ku nkambi ya Mugunga mu ntangiriro z’uku kwezi.

Sponsored Ad

Ageze ku kibuga cy’indege cya Goma, Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru ko none ku wa gatatu ari “umunsi w’icyunamo kuri Congo”, yanditse kandi ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) ati: “Amaraso yabo araririra guhorerwa”.

Gushyingura aba bantu, biganjemo abagore n’abana, byagombaga kuba ku cyumweru ariko byigizwayo kuko imirimo yo gutegura aho bazashyingurwa yari itararangira.

Umuhango wo gushyingura abo bantu none ku wa gatatu biteganyijwe ko ubanzirizwa no kubasezeraho n’amagambo y’abategetsi n’imiryango yabo kuri Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma, mbere yo kwerekeza ku irimbi rusange bateguriwe.

Radio Okapi ivuga ko bari bushyingurwe ku irimbi rusange riri ahitwa Rwanguba muri teritwari ya Nyiragongo hanze gato y’umujyi wa Goma, ahakunze kwitwa “cimetière des blancs” cyangwa mu Kinyarwanda “irimbi ry’abazungu” kuko hashyinguye bamwe mu bazungu n’abirabura bishwe mu ntambara ya kabiri y’isi.

Umubare w’abishwe n’ibisasu byarashwe ku nkambi ya Mugunga wavuye ku bantu icyenda bari batangajwe mbere, urazamuka ugera ku bantu 35, n’inkomere zibarirwa muri za mirongo nk’uko abategetsi b’Intara ya Kivu ya Ruguru babivuga.

Abategetsi ba Congo bashinja M23 – bavuga ko ari u Rwanda ruyiri inyuma – kurasa kuri iyo nkambi y’impunzi zavuye mu byabo muri teritwari za Rutshuru, Nyiragongo, na Masisi.

M23 yahakanye kurasa kuri iyo nkambi, kandi u Rwanda ruhakana ruvuga ko rudafasha umutwe wa M23.

Patrick Muyaya yavuze ko ibyakorewe izo mpunzi ari “icyaha cy’intambara kuko cyakorewe abantu bari mu nkambi y’abavuye mu byabo”.

Leta ya Amerika yashinje M23 n’u Rwanda igitero kuri izi mpunzi, u Rwanda rwanenze Amerika “kwihutira kandi nta perereza ryabaye kwegeka ku Rwanda" impfu zabereye mu nkambi z’abavuye mu byabo.

Kugeza ubu nta perereza ryigenga rirakorwa ryakwemeza abarashe kuri iyi nkambi ya Mugunga. M23 n’ingabo za leta bitana ba mwana.

ONU ivuga ko abantu babarirwa mu bihumbi amagana bavuye mu byabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru kubera imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta.

Abahagarariye sosiyete sivile muri Kivu ya Ruguru basaba leta ya Kinshasa gushyira imbaraga mu guhagarika intambara ikomeje kwica no kugira ingaruka mbi ku baturage mu burasirazuba bwa Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa