skol
fortebet

Nyamasheke:Polisi yarashe umugabo wishe se ubwo yageragezaga gutoroka

Yanditswe: Wednesday 15, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Barinda Oscar wo mu kagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo,muri Nyamasheke,ukekwaho kwica se amutemaguye,yarashwe n’inzego z’umutekano agerageza gutoroka ahita apfa.

Sponsored Ad

Ku wa 13 Gicurasi 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu musaza witwa Munyeshyaka Gratien w’imyaka 67.

Uyu musaza wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero, yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we yapfuye, bacagaguye umubiri we.

Amakuru yizewe UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye,avuga ko uyu mugabo yagiye kwereka Polisi y’Igihugu aho yakoreye aya mahano ashaka gutoroka ahita araswa.

Uyu mugabo ku wa 14 Gicurasi 2024 yari yatawe muri yombi nyuma yo gukora ayo mahano agatoroka ,akaba yari afungiye kuri Station ya RIB ya Kanjongo.

Amakuru avuga ko uyu musaza yajyaga abuza uyu muhungu kugurisha imitungo irimo n’inzu bigakekwa ko ari ho amakimbirane yavuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa