Burundi:Abagizi ba nabi bishe barashe Umukangurambaga wa CNDD FDD
Yanditswe: Monday 29, Apr 2024
Umukangurambaga w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi,CNDD FDD,François Xavier Habonimana, w’imyaka 43, yararashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Mata.
Ubwicanyi bwabereye ku musozi wa Mugitega muri komini ya Bugendana mu ntara ya Gitega (mu Burundi rwagati).
Abakoze ubwo bwicanyi ntibaramenyekana nkuko SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Nyakwigendera yari azwi muri ako gace kuko yari umwarimu wo mu mashuri abanza akabifatanya no gukora ubukangurambaga mu izina ry’ishyaka CNDD-FDD,afatanyije n’itsinda ry’urubyiruko ruzwi nk’ Imbonerakure.
Cyriaque Havyarimana ,umuyobozi muri ako gace, yagize ati:“Ahagana mu ma saa yine z’umugoroba, abantu bitwaje imbunda bateze François Xavier.
Yari nko muri metero eshanu uvuye iwe. Yarashwe amasasu atandatu mu mutwe no mu gituza."
Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugabo yari yaraye asangiye inzoga n’inshuti ze mu kigo cy’ubucuruzi cya Bugendana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *