skol
fortebet

RDC: FDLR yiyunze na FLN bahangana na M23 ahitwa Cambombo

Yanditswe: Friday 10, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imirwano imaze iminsi ibiri mu gace ka Cambombo gaherereye muri Teritwari ya Kalehe hagati ya M23 n’Ihuriro rya FARDC n’abambari bayo.

Sponsored Ad

Rwanda Tribune yavuze ko isoko yayo iri mu gace ka Bushaku ,Teritwari ya Kalehe ivuga ko hashize iminsi mu gace ka Cambombo havugwa imirwano ikaze ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo,FDLR na FLN.

Umutangabuhamya avuga ko ari ubwa mbere inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda zikoreye hamwe mu kurwanya umutwe wa M23 aha akaba yavugaga ubufatanye mu bya gisilikare hagati ya FDLR na FLN.

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko biboneye abarwanyi ba FLN bayobowe na Col.Benibe bari kumwe n’inyeshyamba za FLDR ziyobowe na Lt.Col Kaduruvayo,abarwanyi ba FDLR bakaba baraturutse muri Segiteri yitwa Kanani iyoborwa na Col.Marinete.

Andi makuru akomeza avuga ko muri iki gitondo imirwano yakomeje abarwanyi bakaba batewe imbaraga n’ingabo z’u Burundi zaje zivuye mu mujyi wa BUkavu.

Hagati aho abaturage bivanze na bamwe mu ba wazalendo bari guhungira mu gace ka Gatoyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa