skol
fortebet

Perezida Macron yibasiye bikomeye gahunda y’Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe: Friday 26, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa,kuri uyu wa kane yatangaje ko gahunda y’Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda nta kamaro ifite kandi ifatwa nk’urwenya.

Sponsored Ad

Uretse ibyo Macron kandi yagize ati: ntabwo nizera imiterere yo gushaka igihugu cya gatatu ku mugabane w’Afurika cyangwa ahandi hose ku isi twohereza abantu bagera ku butaka bwacu ku buryo budakurikije amategeko batavuye muri ibyo bihugu. Yongeyeho ko ibi ari nko gukora politiki idafite ireme igamije gusa kwangiza indangagaciro zabo.

Emmanuel Macron yavugiye aya magambo yumvikana nk’akomeye muri Kaminuza ya Sorbonne iri i Paris mu Bufaransa aho yashimangiye ko ibi ari ibintu bikomeye kuri ejo hazaza h’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Ku wa kabiri, abadepite bo mu nteko yo mu Bwongereza batoye itegeko riteganya ko abasaba ubuhungiro badafite ibyangombwa boherezwa mu Rwanda aho bazabusabira.

Iri tegeko ni ingenzi cyane kuri Ministiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, wifuza ko ibyo kohereza abimukira mu Rwanda byagerwaho mbere y’amatora yimirije mu mezi ari imbere. Ubwongereza bwishyura Ubufaransa amafaranga afasha gucunga umutekano wo ku nyanja hagamijwe gukumira ingendo z’ubwato buto bushyira abimukira mu kaga mu gihe bukoze impanuka.

Kuri uyu wa kabiri abantu batanu barimo n’umwana umwe bapfuye bagerageza kwambuka berekeza mu Bwongereza. Nubwo Perezida Macron yumvikanye anenga uyu mugambi w’Ubwongereza, ntiyabuze gushimira iki gihugu ku bufatanye bafitanye mu bya gisirikare nk’igihugu bahurira mu muryango w’ubufatanye no gutabarana wa OTAN. Macron yarangije avuga ko Ubwongereza ari inshuti y’ibanze z’Ubufaransa kandi amasezerano y’ibihugu byombi ashingiye ku nkingi zikomeye.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa