skol
fortebet

Dore amafoto y’umuhanda w’ubakishijwe amatapi uri kubakwa i Kigali’[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo ahazwi nko kuri Golf Club hari kubakwa umuhanda uri no gushyirwamo itapi ukazajya wifashishwa n’abantu bari gukora siporo. Niba umaze iminsi unyura mu bice tuvuze haruguru ushobora kuba uri mu bibaza umuhanda w’icyatsi kibisi uri kubakwayo, igisubizo ni uko ari ahantu hashya ho gukorerwa siporo hari gutunganywa.
Ni umuhanda ureshya na kilometero 2,4 uzenguruka ikibuga cya Golf giherereye i Nyarutarama.
Biravugwa ko hari kubakirwa uyu muhanda ni uko mu (...)

Sponsored Ad

Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo ahazwi nko kuri Golf Club hari kubakwa umuhanda uri no gushyirwamo itapi ukazajya wifashishwa n’abantu bari gukora siporo.

Niba umaze iminsi unyura mu bice tuvuze haruguru ushobora kuba uri mu bibaza umuhanda w’icyatsi kibisi uri kubakwayo, igisubizo ni uko ari ahantu hashya ho gukorerwa siporo hari gutunganywa.

Ni umuhanda ureshya na kilometero 2,4 uzenguruka ikibuga cya Golf giherereye i Nyarutarama.

Biravugwa ko hari kubakirwa uyu muhanda ni uko mu minsi ya vuba uba warangiye ndetse watangiye gukoreshwa mu bikorwa bya siporo bitandukanye cyane ko hafi ikilometero cya mbere cyari kimaze kubakwa.

Ku rundi ruhande uyu niwo muhanda wa mbere wo gukoreramo siporo wubatswe mu Rwanda mu gihe amakuru ahari ari uko uzajya ucungwa n’Umujyi wa Kigali ari nawo uzagena ikoreshwa ryawo.

Iyo biza kudukundira ababishinzwe mu Mujyi wa Kigali bakatuvugisha twari kubabaza ahaturutse iki gitekerezo, icyo babona hazamarira abaturage, igihe bateganya gutahira iki gikorwaremezo ndetse n’amafaranga kizatwara.

Twagerageje kuvugisha ubishinzwe ariko ntabwo byadukundiye kuko atitabaga telefone ye.

AMAFOTO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa