skol
fortebet

Dr. Gérardine wayoboye minisiteri y’ubuhinzi yagizwe umuyobozi ukomeye muri IFAD

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dr Mukeshimana Geraldine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, IFAD.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’iki kigega Alvaro Lario yavuze ko Dr. Geraldine yashyizwe kuri uyu mwanya nyuma y’igikorwa gikomeye cyakozwe n’inzego zitandukanye z’iki kigega cyo gusuzuma amadosiye y’abakozi atandukanye, bikaza kugaragara ko Dr. Gérardine Mukeshimana ariwe ukwiriye uyu mwanya.
"Nejejwe no (...)

"Nejejwe no kubamenyesha ko nyuma y’igikorwa gikomeye cyo gushaka abakozi, nashyizeho Madamu Gérardine Mukeshimana, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, nka Visi-Perezida."

Dr. Gérardine Mukeshimana yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Werurwe uyu mwaka ubwo yasimburwaga kuri uyu mwanya na Dr. Musafiri Ildephonse.

Gerardine afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhinzi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’iy’ikirenga mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibijyanye no gutubura ibihingwa n’ubumenyi mu bijyanye n’ubutaka yakuye muri Kaminuza ya Michigan muri Amerika.

Umuyobozi wa IFAD Alvaro Lario yavuze ko Dr. Gérardine Mukeshimana bamwitezeho kuzana ubumenyi buzungura iki kigo mu guteza imbere ubuhinzi, ndetse no gukorana n’ama banki ndetse n’ibigenga bitera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije no kwirinda imihindagurikire y’ikirere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa