skol
fortebet

DUSENGE yasobanuye Film Our unity yemerewe kwifashishwa mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Iyi filimi igaragaza uruhare rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu kubabarira ababahemukiye.

Sponsored Ad

Dusenge Xavier mu mwaka wa 2023 yatangije gutunganya filimi ‘Our Unity’ igaragaza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma y’imyaka hafi 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyi filimi, Dusenge yagaragaje umuryango wiciwe wafashije abana basizwe n’ababyeyi bawiciye muri jenoside mu gihe bari bafunzwe, ufasha umwe muri bo kwiga amashuri yisumbuye.

“Turi umuryango umwe cyane ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa.” Ubu ni ubutumwa umwe mu biciwe yahaye uwamwiciye nyuma yo kwiyunga.

Uyu mwanditsi yasobanuye ko iyi filimi yakinwe n’urubyiruko, hagamijwe kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, cyane cyane urwo mu mashuri yisumbuye rwibumbiye muri AERG.
Nyuma y’aho ingabo za RPA Inkotanyi zihagaritse Jenoside, abakoze Jenoside bagejejwe mu butabera, baraburanishwa, abahamijwe ibyaha barahanwa.

Bamwe muri bo basize abana bari bakiri bato, bashoboraga kubaho nk’imfubyi.

Dusenge yabwiye Umuryango ko igitekerezo cyo gukora iyi Film yakigize nyuma yo kubona imiyoborere myiza, bitandukanye no hambere, aho urubyiruko rwigishwaga ivangura rishingiye ku moko n’irondakarere, bikigishwa no mu mashuri, bikaba byaratumye abiganjemo urubyiruko bashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ati” ubwo nigaga muri Ecole Technique Saint Kizito Save mu 2013. Icyo gihe ni bwo natangiye kuyandika, ariko intego nari mfite ni uko yari kuzakinwa mu birori bya AERG bisoza umwaka”

Mu 2020, Dusenge yongeye kubyutsa igitekerezo cya filimi ye yari yarandikishije ikaramu, ajya gushaka ubumenyi mu bijyanye no gukora filimi ariko ntiyarangiza amahugurwa kuko icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa byinshi bihuriza abantu hamwe.

Mu mwaka wakurikiyeho, Dusenge yongeye kwiyungura ubumenyi ku bijyanye no gukora filimi no gutinyuka camera, bigeze mu 2022 avugurura filimi ye ku buryo ishobora kurebwa n’Abanyarwanda bose muri rusange, aho kuba abanyeshuri gusa.

Kugeza ubu, Film Our Unity yamaze guhabwa umugisha na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kuburyo yakwerekanwa mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa