skol
fortebet

Gisimba warokoye abantu benshi muri Jenoside yitabye Imana

Yanditswe: Sunday 04, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mutezintare Gisimba Damas wabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye muri ’Centre Memorial Gisimba’ i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yitabye Imana.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 Kamena 2023, nibwo byamenyekanye ko Gisimba yitabye Imana.
Umwe mubana barerewe mu kigo cye yatangarije Igihe ducyesha iyi nkuru, kandi ko urwo rupfu rushobora kuba rwatewe n’uburwayi uyu musaza yari amaze iminsi afite.
Ati "Nibyo yitabye Imana. Yari amaze iminsi arwaye indwara (...)

Sponsored Ad

Mutezintare Gisimba Damas wabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye muri ’Centre Memorial Gisimba’ i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yitabye Imana.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 Kamena 2023, nibwo byamenyekanye ko Gisimba yitabye Imana.

Umwe mubana barerewe mu kigo cye yatangarije Igihe ducyesha iyi nkuru, kandi ko urwo rupfu rushobora kuba rwatewe n’uburwayi uyu musaza yari amaze iminsi afite.

Ati "Nibyo yitabye Imana. Yari amaze iminsi arwaye indwara zitandukanye."

Uyu mugabo w’imyaka 62, mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikigo cye cya cyarokokeyemo abasaga 400.

Yambitswe imidali itandukanye irimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu Ugushyingo 2015 yaje mu Barinzi b’igihango 17 bambitswe imidali, bahabwa ishimwe ry’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryitabiriwe na Perezida Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa