skol
fortebet

Ingamba nshya mugucyemura ikibazo cy’Abamotari

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, barasaba ababishinzwe kubafasha kwishyiriraho inzego zijyanye n’ibyifuzo byabo kugira ngo zizabafashe gukemura ibibazo bitandukanye bafite.
Kuri ubu abamotari bo mu Mujyi wa Kigali hafi ya bose bamaze kwinjira muri koperative nshya zigera kuri eshanu, ariko kugeza ubu ngo ntibaramenya neza imikorere yazo n’icyo zizabamarira
Abenshi mu bamotari bavuga ko bamaze kwiyandikisha muri koperative nshya zizasimbura iuzasheshwe kubera kuzinenga (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, barasaba ababishinzwe kubafasha kwishyiriraho inzego zijyanye n’ibyifuzo byabo kugira ngo zizabafashe gukemura ibibazo bitandukanye bafite.

Kuri ubu abamotari bo mu Mujyi wa Kigali hafi ya bose bamaze kwinjira muri koperative nshya zigera kuri eshanu, ariko kugeza ubu ngo ntibaramenya neza imikorere yazo n’icyo zizabamarira

Abenshi mu bamotari bavuga ko bamaze kwiyandikisha muri koperative nshya zizasimbura iuzasheshwe kubera kuzinenga imikorere itari ihwitse.

Bavuga kandi ko uretse kwiyandikisha muri izo koperative nta bindi bikorwa baratangira gukora, bagasaba ko izi koperative zahabwa ubuyobozi babigizemo uruhare kandi zigahabwa umurongo utandukanye n’uwa koperative bahozemo ngo zakoraga mu nyungu z’abari abayobozi bazo gusa

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwita kubibazo by’abamotari binyuze mu kigo ngenzuramikorere, RURA, kikazafatanya n’izindi nzego kunoza imikorere y’abamotari hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

Abamotari b’i Kigali bavuga ko hagiyeho koperative zisobanutse byabafasha gukemura ikibazo cya bamwe muri bagenzi babo bakora mu buryo butari ubwa kinyamwuga, ariko kandi ngo izo koperative zajya zinabavuganira mu bibazo bitari bike bahurira mu muhanda bikagorana kubona ibisubizo kubera kudahuza imbaraga no kutagira ijwi rimwe rishobora kumvikana kututa ko buri wese yagaragaza ibyo bibazo ku gite cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa