skol
fortebet

Kigali : Ikamyo yari itwaye imashini ya UN yarenze umuhanda iribarangura, Imana ikinga akaboko

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Imodoka itwara izindi modoka izwi kw’ izina rya “Break down” yabuze feri iribarangura ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uwo ihitana.
Ahagana mu saa yine z’ igitondo cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016 nibwo ikamyo ifite Plaque yo muri Tanzaniya “T 660 AG” itwara izindi modoka yakoze impanuka itwaye imashini y’ umuryango w’ abibumbye UN. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda umanuka I Shyorongi hafi yo kugiti cy’ inyoni.
Ababibonye bavuze ko iyi mpanuka nta muntu n’ umwe yahitanye, kuko ngo n’ (...)

Sponsored Ad

Imodoka itwara izindi modoka izwi kw’ izina rya “Break down” yabuze feri iribarangura ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uwo ihitana.

Ahagana mu saa yine z’ igitondo cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016 nibwo ikamyo ifite Plaque yo muri Tanzaniya “T 660 AG” itwara izindi modoka yakoze impanuka itwaye imashini y’ umuryango w’ abibumbye UN. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda umanuka I Shyorongi hafi yo kugiti cy’ inyoni.

Ababibonye bavuze ko iyi mpanuka nta muntu n’ umwe yahitanye, kuko ngo n’ umushoferi wari utwaye iyi kamyo bamukuyemo akiri muzimpa bakamujyana kwa muganga.

Iyi kamyo ngo yabuze feri igeze mu ikorosi rya nyuma yenda kugera aho umuhanda Kigali- Musanze, uhurira na Kigali- Muhanga.

Iyi kamyo ngo yibaranguye itangirwa n’ igiti ariko ntiyagira umuntu yambura ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa