skol
fortebet

Madamu Jeannette Kagame yavuze ku cyakorwa kugirango umugore n’umukobwa bagire ubuzima bwiza

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame asanga abagore n’abakobwa bakeneye serivisi z’ubuzima zinoze, uburezi bufite ireme ndetse no gufashwa kuzamura ijwi ryabo rikumvikana, bakagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bibareba.
Ibi yabivugiye mu nama yahuje impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa baturutse hirya no hino ku Isi bari mu Rwanda mu nama y’iminsi 4 ya Women Deliver yiga ku ruhare rw’umugore mu iterambere.
Umwe mu bitabiriye iyi nama ni GAJU Kerlene w’imyaka 17. Avuga ko kuri uyu Mugabane wa (...)

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame asanga abagore n’abakobwa bakeneye serivisi z’ubuzima zinoze, uburezi bufite ireme ndetse no gufashwa kuzamura ijwi ryabo rikumvikana, bakagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo bibareba.

Ibi yabivugiye mu nama yahuje impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa baturutse hirya no hino ku Isi bari mu Rwanda mu nama y’iminsi 4 ya Women Deliver yiga ku ruhare rw’umugore mu iterambere.

Umwe mu bitabiriye iyi nama ni GAJU Kerlene w’imyaka 17. Avuga ko kuri uyu Mugabane wa Afurika hari uburenganzira bujyanye n’uburyo bwo gufata ibyemezo bireba umubiri ab’urungano rwe bavutswa kuko akenshi bafatirwa ibyemezo biganisha ku guhohoterwa.

"Vuba aha mperutse guhura n’inshuti yanjye twiganye, ubu afite imyaka 16 ni muto kuri jye afite uruhinja rw’amezi 2, mubajije ibyamubayeho ambwira ko uwamuhohoteye yamubeshye ko nakora imibonano ku nshuro ya mbere atari butwite, akaba ari umwe mu bana basamye bitewe no kutagira amakuru ku buzima bw’imyororekere. Igihe kandi bifuje kuboneza urubyaro basabwa ko umubyeyi abyemeza bikamera nk’aho ari uburyo bwo kubabuza guhabwa izo serivisi nubwo amategeko abemerera."

Isi yihaye intego y’uko bitarenze mu mwaka wa 2030, buri wese azaba afite uburenganzira busesuye ku mubiri we. Ababuzwa ubu burenganzira biganje cyane mu bihugu 57 biri mu nzira y’amajyambere bituwe na kimwe cya kabiri cy’abagore n’abakobwa barebwa n’ubwo burenganzira.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ishami rya Loni rishinzwe abaturage -UNFPA Dr. Natalia KANEM yahamagariye inzego zose gufatanya kugirango ijwi ry’abagore n’abakobwa barebwa n’ubu burenganzira ryumvikane.

"Uyu munsi 44% hafi kimwe cya kabiri cy’abagore ntibashobora kwifatira ibyemezo bireba ubuzima bw’imyororekere yabo no gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse no gukora cyangwa kudakora imibonano mpuzabitsina. Ubushakashatsi bwakozwe na UNFPA bwerekana ko hafi kimwe cya kabiri cy’inda zitateganyijwe ku Isi zirangira zivanywemo mu buryo buhitana ubuzima. Abagore bakiri bato by’umwihariko barifuza ko ibigo by’ikoranabuhanga bivana ku mbuga zabyo amashusho y’urukozasoni abapfobya kandi ikoreshwa ry’ayo mashusho rigafatwa nk’icyaha."

Madamu Jeannette Kagame we yerekanye ko abagore n’abakobwa bakeneye serivisi z’ubuzima zinoze n’uburezi bufite ireme kugirango bagire ubuzima bwiza.

"Kugirango abagore bagire ubuzima bwiza bakeneye guhabwa uburyo bw’ubuvuzi buhamye buha serivisi abazikeneye bose. Ubuvuzi bwubatse neza nibwo bushobora gukangurira abaturage kurinda ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo. Urwego rw’ubuvuzi rumeze neza ni rwo rwakumira aho kuvura bigakorwa binyuze mu burezi, no mu biganiro rusange bihindura imiterere y’ubuzima bwabo, imico n’imyitwarire. Iyo system niyo yihutisha uburyo bwiza bwo guhitamo ku bagabo n’abagore. Hagomba kubaho ubushake bwa politiki bwo guteza imbere no gukoresha imari yose ikenewe mu rwego rw’ubuvuzi bigashyirwamo imbaraga bityo ingengo y’imari n’amategeko n’amabwiriza bigahurizwa hamwe mu mashami yose y’igihugu."

Mu ntego 17 z’iterambere rirambye isi yihaye kugeraho bitarenze 2030, harimo no kuba buri wese azaba agerwaho na serivisi z’ubuzima bw’imyororekere n’uburenganzira bwo gufata ibyemezo bireba umubiri we. Gusa, igihugu kimwe kuri 5 gifite amategeko atorohereza abagore n’abakobwa gufata ibyemezo bireba imibiri yabo, harimo ibihugu 57 bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa