skol
fortebet

Makolo uyobora RwandaAir yagizwe umuyobozi ukomeye ku Isi

Yanditswe: Monday 05, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere (IATA) ryatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Manzi Makolo yatangiye imirimo ye nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IATA mu gihe cy’umwaka umwe.
Ni umwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange ngarukamwaka ya IATA ya 79 yabereye muri Türkiye kuri uyu wa 05 Kamena 2023.
Makolo agiye kuri uyu mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru ya ba Guverinero ba IATA, ari uwa 81, akaba ari na we mugore wa mbere ufashe izi (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere (IATA) ryatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Manzi Makolo yatangiye imirimo ye nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IATA mu gihe cy’umwaka umwe.

Ni umwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange ngarukamwaka ya IATA ya 79 yabereye muri Türkiye kuri uyu wa 05 Kamena 2023.

Makolo agiye kuri uyu mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru ya ba Guverinero ba IATA, ari uwa 81, akaba ari na we mugore wa mbere ufashe izi nshingano, nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe ku rubuga rwaryo.

Yanakoze mu Nama nkuru ya Guverineri b’iri shyirahamwe kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Kuri izi nshingano nshya, asimbuye Umuyobozi mukuru w’Inama nkuru ya Pegasus Airlines Mehmet Tevfik Nane, na we uzakomeza kuba umwe muri ba Guverineri bagize Inama Nkuru y’iri shyirahamwe rya IATA.

Yvonne Manzi Makolo wishimiye gutangira izi nshingano, yavuze ko iri Shyirahamwe agiye kuyobora rigira uruhare mu bikorwa byose by’ingendo z’ikirere, yaba mu bikorwa byoroheje ndetse n’ibyo ku rwego rwo hejuru, ndetse no mu bice byose by’Isi.

Ati “Kuyobora Sosiyete y’indege isanzwe muri Afurika, birampa umwihariko mu gushakira umuti ibibazo bihuriweho bicyugarije urwego rw’ubwikorezo bw’indege.”

Yavuze ko mu bibazo by’ibanze agiye kwibandaho, harimo gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere izwi nka decarbonisation, ndetse no kurushaho kuzamura umutekano mu ndege no gutuma urwego rw’ingendo zo mu kirere rurushaho kugera ku rwego rugezweho, no kuzamura ibikorwa remezo.

Ati “Nishimiye by’umwihariko gufata izi nshingano mu gihe IATA iri gutangiza gahunda ya ‘Focus Africa’ igamije guhuriza hamwe abafaranyabikorwa b’Umugabane, bityo dushyize hamwe tukarushaho kuzamura uruhare rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu guteza imbere imibereho n’ubukungu bya Afurika.”

Yovonne Manzi Makolo yatangiye imirimo mu bwikorezi bw’Indege kuva muri 2017, aho muri uwo mwaka yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe imikoranire, akaza kugirwa Umuyobozi Mukuru muri Mata 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa