skol
fortebet

Malawi igiye kohereza abantu 60 bakekwaho ibyaha bya Jenoside bari bahihishe

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko bufite icyizere cyo kuba abantu basaga 60 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bihishe muri Malawi bazoherezwa kuburanishirizwa mu gihugu.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, mu kiganiro na RBA ubwo yagarukaga ku iyoherezwa rya Niyongira Théoneste alias Kanyoni wavuye muri Malawi.
Niyongira ashinjwa ibyaha bya Jenoside bivugwa ko yakoreye mu yari Perefegitura ya Butare muri Komini Ndora, ubu (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko bufite icyizere cyo kuba abantu basaga 60 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bihishe muri Malawi bazoherezwa kuburanishirizwa mu gihugu.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, mu kiganiro na RBA ubwo yagarukaga ku iyoherezwa rya Niyongira Théoneste alias Kanyoni wavuye muri Malawi.

Niyongira ashinjwa ibyaha bya Jenoside bivugwa ko yakoreye mu yari Perefegitura ya Butare muri Komini Ndora, ubu ni mu Karere ka Gisagara.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko yahoze ari umukozi wa Komini aho yakoze no mu Biro bishinzwe kwakira Imisoro ya Komini akaba yarahunze mu 1994.

Nkusi Faustin yavuze ko Ubushinjacyaha bwohereje muri Malawi impapuro zigamije guta muri yombi 63 bakekwaho uruhare muri Jenoside ariko iki gihugu kikaba kimaze kohereza mu Rwanda babiri.

Yagaragaje ko nubwo umubare w’aboherezwa ukiri muto hari amahirwe menshi ko n’abandi bazafatwa ku bufatanye inzego z’ubutabera mu bihugu byombi zifitanye.

Yakomeje ati “Inzego z’ubutabera bw’u Rwanda n’ubwa Malawi twakomeje gufatanya; twishimiye ko yoherejwe nyuma y’uko twohereje izo mpapuro mu 2019 bamara kubisesengura bagasanga koko bikwiye ko afatwa.”

Yakomeje agagaragaza ko Malawi yigeze kohereza mu Rwanda umuntu ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ubushake n’ubufatanye buhari bukaba butanga icyizere ko n’abandi bazafatwa.

Uretse Théoneste Niyongira iki gihugu cyanohereje Vincent Murekezi.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze kohereza impapuro 1148 zo guta muri yombi abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho 30 bamaze koherezwa mu Rwanda mu gihe 24 baburaniye mu bihugu barimo.

Nkusi yavuze ko mbere yo kohereza impapuro Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bubanza gukora iperereza no gukurikirana amakuru agaragaza aho ushakishwa aherereye.

Ati “Kugira ngo wandike inyandiko nk’izi zita muri yombi uwakoze icyaha mpuzamahanga ni uko uba uzi neza ko uwo muntu ari ho ari.”

Yaragaje ko hakurikijwe ubufatanye n’ibindi bihugu bitandukanye hari icyizere ko n’aba barenga 1000 bazoherezwa cyangwa bakazakurikiranirwa mu bihugu barimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa