skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye inama abantu bagira ‘stress’

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatanze ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye kuri iyi sabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 29, harimo n’uburyo abantu bashobora kurwanya guhangayika (stress mu ndimi z’amahanga).
Umunyamakuru wa RBA, aho Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, yamubajije ibyarinda abantu guhangayika n’umubyibuho ukabije, abisubiza yitangaho urugero.
Perezida Kagame yahereye ku kuba hari benshi ngo bahora bisobanura ko bibagiwe (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatanze ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye kuri iyi sabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 29, harimo n’uburyo abantu bashobora kurwanya guhangayika (stress mu ndimi z’amahanga).

Umunyamakuru wa RBA, aho Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, yamubajije ibyarinda abantu guhangayika n’umubyibuho ukabije, abisubiza yitangaho urugero.

Perezida Kagame yahereye ku kuba hari benshi ngo bahora bisobanura ko bibagiwe gukora zimwe mu nshingano basabwa, ndetse bamwe bakaza bagaragaza ko bananiwe nyamara nta kintu bakoze.

Ibanga ryo kurwanya uku guhangayika nk’uko Perezida Kagame abisobanura, ngo ni ugushyira ku murongo inshingano umuntu afite, hanyuma agahera ku z’ingenzi kandi icyo akora akabanza kukirangiza neza.

Mu bindi birwanya ’stress’ yakomeje asobanura, harimo siporo zitandukanye, kwirinda kugaburira umubiri ibintu byose ubonye kuko ngo hari abawugaburira ibintu bibi, byarangiza bikabangiza.

Perezida Kagame ati "Burya inda utagaburiye iguha ubuzima bwiza kurusha iyo wagaburiye ibintu bibi, iyo ushyize ibintu bibi mu mubiri bikugiraho ingaruka byanze bikunze, biriya abantu bavuga ngo ntibabona ibyo bafungura ariko bakabona amafaranga yo kugura inzoga, na byo hari ukutavugisha ukuri".

Ati "Aho guhitamo kunywa inzoga wabwiriwe, kuki ya mafaranga udahitamo kuyashakamo icyo ufungura aho kubwirirwa? Byose biterwa no mu mutwe w’abantu, ariko hari ibintu bimwe wagira utya ugashyira ku ruhande ’stress’ ikagabanuka".

Umukuru w’Igihugu yakomeje asobanura ko hari ’stress’ iterwa no kutaruhuka (umunaniro), kuko benshi ngo bahora mu kazi ariko ntibagire umwanya wo kuruhuka no kwiyitaho.

Ati "Jyewe siporo ndayikora, mpitamo ibyo mfungura, ntabwo ndya ibibonetse byose, navuga ko n’izi za alukoro (alcohol) ziica abantu nta [...] keretse ku munsi mukuru cyangwa nagusuye, ni bwo nshobora gufata ikirahure kimwe, akazi ndagakora uko mbishoboye ariko ngira n’umwanya wo kuruhuka".

Perezida Kagame avuga ko muri uko kuruhuka abonera n’umwanya umuryango we, ariko ku bibazo bimukomereye ngo arabanza agatuza agakemura ibishoboka mu gihe aba ategura kureba uko yagenza ibidakemukiraho cg ibigoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa