skol
fortebet

Rulindo: Yatemye umugore we ajya kwirega

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nizeyimana Patrick wo mu Karere ka Rulindo uri mu kigero cy’imyaka 25 arakekwa kwica atemye Nyiranziramwabo Alice uri mu kigero cy’imyaka 40 na Hakuzimana Isaie w’imyaka 23 bari barashakanye, arangije ajya kwirega kuri sitasiyo ya polisi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2023,ahagana saa yine z’umugoroba, bibera mu Mudugudu wa Rukurazo,Akagari ka Kigarama,Umurenge wa Masoro.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Mutaganda Theophile, (...)

Sponsored Ad

Nizeyimana Patrick wo mu Karere ka Rulindo uri mu kigero cy’imyaka 25 arakekwa kwica atemye Nyiranziramwabo Alice uri mu kigero cy’imyaka 40 na Hakuzimana Isaie w’imyaka 23 bari barashakanye, arangije ajya kwirega kuri sitasiyo ya polisi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2023,ahagana saa yine z’umugoroba, bibera mu Mudugudu wa Rukurazo,Akagari ka Kigarama,Umurenge wa Masoro.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Mutaganda Theophile, yavuze ko kugeza ubu hakekwa ko uyu mugabo yari afitiye inzika uyu muryango.

Yagize ati “Amakuru yamenyekanye ko Nyiranziramwabo Alice na Hakuzimana Isaie bakaba babanaga mu buryo bw’amategeko bikekwa ko bishwe n’uwitwa Nizeyimana Patrick.”

Yongeraho ko “Intandaro ni uko habayeho uwo mugabo yari amaze iminsi arimo akuza urwango muri we ariko ntabwo byamenyekanye, usibye kuba yari yasinze urebye ntabwo ari ubusinzi cyane,ni ibintu yari amaranye igihe akaba yarabikoze asa nkaho ari ibintu by’inzika yari amaranye.”

Visi Meya avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro nyirizina y’urwo rupfu, asaba abantu kwimakaza amahoro bakareka urwango.

Ati “ Aho kugira ngo abantu bashyire imbere ibintu by’umwiryane,byo kwangana, abantu bagomba kwimakana amahoro.Ikindi ni uko abantu bagomba gutangira amakuru ku gihe .Iyo bimyenyekana mbere ntabwo byari kugera aho abantu babura ubuzima.Ikindi ni uko bantu bakwiye kwirinda ubusinzi.”

Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwa kwica uyu mugabo n’umugore yari yarigeze kwangwa n’uyu mugore yisangira Hakuzimana Isaie bari basezeranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa