skol
fortebet

Senateri Evode yavuze kucyari gukurikira iyo iyimikwa ry’umutware w’Abakono ritamaganwa

Yanditswe: Monday 31, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje ko iyo Guverinoma idahaguruka ngo ihagarike ibyo kwimika umutware w’Abakono, amaherezo byari gusiga igihugu mu macakubiri kuko byari gusa nk’ubuyobozi mu bundi, nubwo ababikoze baba batari babizi.
Senateri Uwizeyimana yabigarutseho mu kiganiro ‘Ishusho y’Icyumweru’ cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, cyagarukaga ku bumwe bw’Abanyarwanda muri iki gihe.
Ni mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi mu karere ka Musanze, habereye ibirori byo kwimika umutware w’abakono, (...)

Sponsored Ad

Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje ko iyo Guverinoma idahaguruka ngo ihagarike ibyo kwimika umutware w’Abakono, amaherezo byari gusiga igihugu mu macakubiri kuko byari gusa nk’ubuyobozi mu bundi, nubwo ababikoze baba batari babizi.

Senateri Uwizeyimana yabigarutseho mu kiganiro ‘Ishusho y’Icyumweru’ cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, cyagarukaga ku bumwe bw’Abanyarwanda muri iki gihe.

Ni mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi mu karere ka Musanze, habereye ibirori byo kwimika umutware w’abakono, bumwe mu bwoko gakondo bw’Abanyarwanda.

Iri yimikwa ryamaganywe n’inzego nkuru z’igihugu, by’umwihariko umuryango FPR Inkotanyi wanasabye ko uwari watowe nk’Umutware w’Abakono avaho, kuko iryo yimikwa rihabanye n’umurongo igihugu cyihaye wo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya icyo ari cyo cyose cyabusenya.

Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko kuba abantu bo mu muryango umwe bakwishyira hamwe nta kibazo biteje, ariko ko guhuriza hamwe abantu bo mu bwoko runaka ugamije kwimika umutware, aho biganisha aba atari heza ushingiye ku bunararibonye bw’amateka u Rwanda rwabayemo.

Ati “Ubundi umutware yabaga afite agace atwara, umutware udafite aho atwaye aba atwaye iki, uwo aba ari bwoko ki? Niyo mpamvu nkubwira ngo abantu bashobora kuba bari bari kwishora mu bintu bibi cyangwa ugasanga bari bari aho, ngo bariganirira banyweye ibigage, babyinnye, batanze inka ariko batabona ibintu bari bari kwishoramo.”

Yakomeje agira ati “Kwimika umutware, igikurikira ni ukumubaza ngo utwara he? Hagakurikiraho gushaka ubushobozi bwo gutwara, agomba kugira n’abo atwara. Dufite igihugu gifite inzego. Dufite umukuru w’igihugu watowe, dufite Inteko Ishinga Amategeko, dufite Guverinoma, dufite inzego z’ibanze kugera ku isibo, hanyuma hakavumbuka undi muntu akavuga ati ‘twimitse umutware aha n’aha”.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko amateka y’u Rwanda agaragaza ko kwishyira hamwe kose gushingiye ku bwoko cyangwa udutsiko, ahanini aho byagiye biganisha igihugu atari heza.

Umujyanama wihariye wa Perezida mu bijyanye n’umutekano, Gen James Kabarebe aherutse kugaragaza ko nko mu gisirikare, ibintu byo kwiremamo udutsiko ari bibi cyane.

Gen Kabarebe yavuze ko icyatumye RPA irwana urugamba rwo kubohora u Rwanda ikarutsinda, ari uko itigeze irebera imico mibi n’ikintu cyose kigaragaza ko gishobora kuba kibi, ikakibona hakiri kare “ikakirandura”.

Yakomeje ati “N’ibi ngibi dukemura hano, ni nako byari kuzamera. Ni abakono, ejo ni abashambo, ejobundi ni bande, ni abasinga, igihugu kikongera kikajyamo ibice. Noneho mu gisirikare, nabivuze. Ubwo iyo byaje mu gisirikare, buri muntu areba abe, undi akareba abe, undi akareba abe, ejo bundi nshaka kubakoresha ngo ni bene wacu, narabamenye, nshaka kwikiza runaka, nabakoresha igihugu nkagisenya.”

Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bureba kure, igishobora gusenya igihugu kikamenyekana kare.

Ati “Abantu bagerageje kurema utuntu tw’udutsiko, Perezida uko bagerageje akadusenya. Uwo murongo w’icyo gihe n’ubu niwo uhari.”

Nyuma yo kuganirizwa no kugirwa inama, Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’abakono, yasabye imbabazi ndetse akurwaho. Ni mu gihe abandi bayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango bamwe beguye nyuma yo kugaragaza ko batashishoje, abandi basaba imbabazi biyemeza ko batazasubira ibintu nk’ibyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa