skol
fortebet

Sgt Robert yabuze icyo asubiza abajijwe icyaha cyatumye ahunga igihugu

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Sgt Maj Kabera Robert usigaye ubarizwa mu Gihugu cya Uganda aho yatorokeye mu mpera za 2020 yaruciye ararumira abajiwe icyatumye ahunga igihugu.

Sponsored Ad

Sgt Robert mu yabitangaje kiganiro cyabereye kuri Twitter muri ‘Space’ yakozwe n’uwitwa Godfather, aho yaganirizaga abantu yita ko ‘bakunze ibihangano bye’ mu bihe byo hambere.

Muri iki kiganiro yatangiye abazwa niba koko yarafashe umwana we ku ngufu aratsemba, abajijwe iby’icyaha yaba yarakoze avuga ko kukimubaza ari ukumucunaguza.

Ati “Hari ibyo ntashobora kuvugira mu ruhame […] gusa iyo umuntu yabaye impunzi akagenda nkatwe abasirikare ushobora kwitwa ‘umwanzi w’igihugu’. Noneho hari n’ibindi byaha nshinjwa […] ibyo bintu byo gufata umwana wanjye ku ngufu nabihakanye kuva na mbere […] kumbaza iby’ibyaha nakoze ni nko kuncunaguza. Ndaceceka n’ubu ndacecetse.’’

Uyu mugabo abajijwe niba byakunda ko agaruka mu gihugu ubutabera bugakora akazi kabwo ku byaha ashinjwa, nabwo yahakanye aratsemba.

Yavuze ko abayeho nk’impunzi muri Uganda ndetse ko yahawe n’icyangombwa. Ati “Mfite ibyangombwa by’uko ndi impunzi, nemerewe kuba muri Uganda nk’igihugu cyanjye cya kabiri.”

Soma n’iyi: Sgt Robert uheruka gutoroka u Rwanda yahishuye ubuzima bubi ari guhura nabwo

Umwe mu bari bayoboye iyi ‘Space’ yasabye Robert kugaruka mu gihugu amubwira ko ntawe ugiye kumwica.

Ati “Ntiwaciye inka amabere Robert fata inzira utahe. None se ni inde ugiye kukwica?’’

Ntabwo ari uyu musore wenyine wasabye ko Robert gutaha n’abandi bari muri space bagiye bamusaba ko agomba gutahuka mu gihugu cye cyane ko afitemo umuryango.

Mu gusubiza Sgt Maj Kabera Robert yavuze ko bitakunda.

Mu mpera za 2020 nibwo Sgt Maj Kabera Robert yavuye mu Rwanda atorotse, ajya muri Uganda, akimara kubona ko RDF yatangiye kumukoraho iperereza ku byaha byo gusambanya umwana we, undi ahita atoroka.

Bivugwa ko tariki ya 21 Ugushyingo uwo mwaka, yasambanyije umwana we w’umukobwa mu rugo rwe ruri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa