skol
fortebet

U Bwongereza: Urukiko rwatangiye kumva ubujurire bw’ Abanyarwanda 5 baregwa ibyaha bya Jenoside

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Muri Leta zunze ubumwe z’ Abongereza (UK), kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, urukiko rukuru rwa London ruratangira ubujurire bw’ 5 Abanyarwanda 5 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abo bagabo ni Dr Vincent Bajinya(umuganga), Celestin Mutabaruka wahoze ari umupasiteri, na batatu bahoze ari ba burugumesitiri aribo Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, na Emmanuel Nteziryayo.
Aba banyarwanda bafatiwe mu gihugu cy’u Bwongereza guhera mu (...)

Sponsored Ad

Muri Leta zunze ubumwe z’ Abongereza (UK), kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, urukiko rukuru rwa London ruratangira ubujurire bw’ 5 Abanyarwanda 5 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abo bagabo ni Dr Vincent Bajinya(umuganga), Celestin Mutabaruka wahoze ari umupasiteri, na batatu bahoze ari ba burugumesitiri aribo Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, na Emmanuel Nteziryayo.

Aba banyarwanda bafatiwe mu gihugu cy’u Bwongereza guhera mu mwaka wa 2013, ku busabe bw’u Rwanda, ariko u Bwongereza bwanga kubohereza mu Rwanda buvuga ko batahabonera ubutabera buboneye nk’ubwo babonerayo.

Ubusabe bw’u Rwanda ku gushaka kuburanisha aba bagabo 5 bashinjwa uruhare muri Jenoside, bwamaze igihe ariko buza kwangwa ku bufatanye n’ibihugu by’ibihangange birimo Amerika, Canada, Netheland ndetse na Norvege. Ibi bihugu bikaba byaranze ubusabe bw’u Rwanda bivuga ko n’ubwo rusanzwe rwakira abafatiwe hanze nta cyizere ko aba bazabona ubutabera buboneye mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo kumva ubujurire bw’ aba bagabo basaba ko batakoherezwa kuburanishwa n’ inkiko zo mu Rwanda kizamara iminsi 8 humvwa umwe ku wundi.

Ni nyuma y’uko itsinda ry’abarokotse Jenoside baba mu gihugu cy’u Bwongereza ryitwa “Urumuri” rivuze ko guhera mu myaka yashize u Bwongereza bwagiye busaba kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside mu Rwanda ariko ubutabera ntibubakurikirane neza kuko ngo bakomezaga kwidegembya.

Iri tsinda ryagize riti: “niba u Bwongereza bwanze kubohereza mu Rwanda, nibubaburanishirizeyo. Ariko nibukomeza kubareka bakidegembya, buzaba buri kubangamira inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda”.

Ibyaha bakurikiranyweho

Vincent Bajinya uzwi nka Brown ashinjwa gutera inkunga itegurwa rya Jenoside, gukorana n’Interahamwe no kubiba amacakubiri n’inzangano mu banyarwanda byari bigamije gukangurira Abahutu kwica Abatutsi. Yafatiwe mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Islington aho yabaga.

Celestin Mutabaruka: Uyu yari Pasiteri mu itorero ry’Abapentekote. Ashinjwa kurebera no kugira uruhare mu iyicwa ry’abasaga 20.000 barimo abagabo n’abagore ndetse n’abana, barimo n’abishwe urw’agashinyaguro babanje gukurwamo amaso mbere yo kwicwa, nawe yafatiwe mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Kent.

Charles Munyaneza: Yahoze ari umuyobozi wa komini Kinyamakara mu cyahoze ari Gikongoro (Nyamagabe y’ubu). Uyu nawe ashinjwa uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, ndetse no kuba yarishe Abatutsi akabata mu mugezi wa Mwogo bamwe ababagishije ibyuma. Yafatiwe mu mujyi wa Bedford mu Bwongereza.

Celestin Ugirashebuja: Yahoze ari umuyobozi wa Komini Kigoma muri Perefegitura ya Gitarama. Uyu nawe ashinjwa uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere yayoboraga. Ashinjwa kandi koshya Abatutsi akoresheje amayeri ngo bave aho babaga bihishe kugirango bicwe, nyuma agategeka abasirikare bo mu gace yabaga arimo kwica Abatutsi. Yafatiwe mu Bwongereza mu mujyi wa Walton.

Emmanuel Nteziryayo: Yahoze ari umuyobozi wa Komini Mudasomwa muri Perefegitura ya Gikongoro. Nawe ashinjwa kurebera, gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace yayoboraga. Ashinjwa kuyobora udutsiko tw’abicanyi twibasiraga Abatutsi.

Ashinjwa kandi kugendera ku mazina atari aye kuva yagera mu gihugu cy’u Bwongereza mu mijyi itandukanye ya Wythenshawe ndetse na Manchester, aho yitwaga Emmanuel Ndikumana ndetse akajya asaba uburenganzira bwe nk’Umurundi.

Src: The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa