skol
fortebet

U Rwanda rwaburiye RD Congo ishaka gushoza intambara

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwihanangirije leta ya Congo ikomeje gushakisha urwitwazo rwo kugaba igitero ku Rwanda, ruvuga ko ruzakomeza gukora ibikwiye mu kurinda ubusugire bwarwo.
Ni nyuma y’itangazo ryo kuri uyu wa 19 Nyakanga, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efoma Sylvain rivuga ko igisirikare cya Congo gifite amakuru ashingiye ku itangazo cyitiriye Leta y’u Rwanda, ku wa 18 Nyakanga 2023, rivuga ko rwiteguye kohereza ingabo za RDF ku butaka bwa RDC.
Itangazo ryaturutse mu (...)

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa 19 Nyakanga, rivuga ko itangazo FARDC ivuga ko ryashyizwe hanze n’u Rwanda nta ryigeze ribaho.

Rikomeza rigira riti “Ibi FARDC ivuga ni urwitwazo rwo gushaka gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga no gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.”

“Nk’uko byakomeje gushimangirwa, u Rwanda ruzakomeza ibikorwa bigamije kurinda uubusugire bwarwo ku butaka no mu kirere kandi ruzahangana n’icyo ari cyo cyose cyaterwa n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.”

RDC imaze igihe ishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 mu gihe u Rwanda rubihakana rukavuga ko ari ibibazo byayo bwite idashaka gukemura ahubwo ikarubyegekaho.

FARDC yijeje ko yiteguye guhangana n’uzagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, ishimangira ko “mu gihe izagabwaho igitero ku butaka bwa RDC bigizwemo uruhare na RDF na M23, ingabo ziteguye gusubiza.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa