skol
fortebet

Umujyi wa Kigali waburiye abaturage batuye mu manegeka kwimuka vuba

Yanditswe: Friday 11, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye kuburira abaturage batuye mu bice by’amanegeka ubasaba gutangira kwimuka kubera ko igihe cy’imvura cyegereje mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’ibiza.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa bwatanzwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’Umujyi wa Kigali zitandukanye zirimo na Twitter aho bugaragaza ko igihe cy’impeshyi kiri kugana ku musozo abantu bagituye mu manegeka bakaba bakwiye kwimuka hirindwa ko Ibiza bimeze nk’ibyo u Rwanda rwagize mu bihe bishize byasubira.

Bukomeza bugira buti “Baturage b’Umujyi wa Kigali, impeshyi irimo kugana ku musozo, igihe cy’imvura kiregereje, ntidukwiye gutungurwa n’ibiza nk’ibyo twagize mu bihe bishize. Dukoreshe neza iminsi isigaye y’impeshyi twimuka ahashobora gushyira ubuzima mu kaga, tuzirika ibisenge, dufata n’izindi ngamba.”

Abasabwa kwimuka ni abatuye ahantu hagaragajwe ko hateje ibibazo n’ahandi hose harangwa no kuba hafite ubuhaname bukabije (buri hejuru ya 50%, mu mbago z’igishanga muri metero 20 no kuri metero eshanu uvuye kuri za ruhurura zimeze nabi.

Hari kandi ahantu hafite ubuhaname buri hagati ya 30% na 50% hubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho.

Umujyi wa Kigali wakoze isesengura ryagaragaje ko ibibanza 24. 404 birimo inzu 27000 bibarizwa mu manegeka. Muri Gicurasi 2023 nibwo Ubuyobozi bw’Umujyi bwatangaje ko abantu 5812 bagomba kwimuka kubera ko bari mu manegeka.

Ni ibyari byagaragajwe n’isesengura ryakozwe nyuma y’uko u Rwanda ruhuye n’ibiza birimo imyuzure n’inkangu yibasiye ibice by’Intara y’Uburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru byanahitanye ubuzima bw’abagera ku 139.

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’amazi nk’umutungo kamere igaragaza ko gufata amazi y’imvura mu gihugu hose biri ku kigero cya 17%.

Bigaragazwa ko nibura kugira ngo inyubako za Leta zose zishyireho uburyo buhamye bwo gufata amazi y’imvura hakenewe ishoramari rya miliyari 40 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa