skol
fortebet

Umushikirano wa 14: Abanyarwanda barifuza ko Perezida Kagame abakemurira ibibazo birimo icy’ igitutu gitera itekinika

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame atangiza kumugaragaro Umushyikirano uheruka wa 13
Mu gihe u Rwanda rwitegura inama y’ igihugu y’umushikirano igiye kuba ku nshuro ya 14, Abanyarwanda barishimira ibyo izabanje zagezeho ariko bagasaba Perezida Kagame kubakemurira ibibazo birimo igitutu gishyirwa ku bayobozi b’ inzego z’ ibanze bigatuma bahimba imibare aribyo bizwi nko gutenika.
Guhimba imibare cyangwa gutekinika ni rimwe mu kosa akorwa n’ abayobozi bikagira ingaruka ku muturage. Urugero ni mu (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame atangiza kumugaragaro Umushyikirano uheruka wa 13

Mu gihe u Rwanda rwitegura inama y’ igihugu y’umushikirano igiye kuba ku nshuro ya 14, Abanyarwanda barishimira ibyo izabanje zagezeho ariko bagasaba Perezida Kagame kubakemurira ibibazo birimo igitutu gishyirwa ku bayobozi b’ inzego z’ ibanze bigatuma bahimba imibare aribyo bizwi nko gutenika.

Guhimba imibare cyangwa gutekinika ni rimwe mu kosa akorwa n’ abayobozi bikagira ingaruka ku muturage. Urugero ni mu karere ka Gakenke aho ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bwatanze imibare bugaragaza ko nta baturage bagituye mu maneka kandi bahari, bigatumu ibiza bihitana abarenga 35.

Mu kiganiro abaturage bagiranye n’ itangazamakuru basabye ko muri iyi nama y’ umushyikirano igiye kuba ikibazo cy’ igitutu gishyirwa ku bayobozi b’ inzego z’ ibanze bigatuma batekinika imibare cyakwigwaho kandi kigafatirwa umwanzuro.

Umwe baturage baganiriye n’ itangazamakuru yagize ati “Abayobozi b’ inzego z’ ibanze baba bazi abaturage bayobora kuva ku mudugudu kugera ku kagari no ku murenge. Ariko iyo tubareba dusanga bafite igitutu cy’ ubuyobozi bwo hejuru. Nibwo bubabwira ngo mukoze iki ni ki kigaragare. Noneho ugasanga umuyobozi ahise atekinika imibare….”

Yakomeje agira ati “Mu mudugudu hari abantu b’ abakene inzara yarabishe, noneho ukabona umuyobozi ahise yandika ngo abaturage banjye ni bazima nta kibazo bafite. Biterwa ni uko agera ku kagari uw’ akagari akamubwira ngo hejuru bantumye ngo nta mukene bashaka, uwa kagari yagera ku murenge bakamubwira ngo ku karere bantumye ngo nta bakene bashaka, yatanga imibare uko iri bati niyegure byamunaniye kuyobora, iki nicyo dushaka ko Perezida Kagame azakemura muri uyu mushyikirano”

Iki kibazo cy’ igitutu gitera itekinika ngo ninayo ntandaro y’ ibibazo by’ urusobe bikigaragara mu byiciro by’ ubudehe.

Mugenzi we yagize ati “ Dore nk’ ubu barimo gutanga amatungo ariko barayihera abantu bafite imbaraga, bashoboye. Abantu b’ abakene nta kintu barimo kubaha, muri uwo mushyikirano mbaye mbaza nabaza nti kunshira mu kiciro ntagishoboye mubona nzabaho nte?”

Abaturage kandi bumva uyu mushyikirano wakemura burundu ikibazo cy’ abana bo mu muhanda. Abaturage bavuga ko kuba iki kibazo kitarangira biterwa n’ ubukene no kuba abayobozi bo hejuru bategera abaturage ngo bumve ibibazo bafite.

Yagize ati “Baravuga ngo abana nibavane mu mihanda, ariko bakabivugira hejuru ntibamanuke ngo barebe ko abo bana bavuye mu muhanda. None se babona abo bana bazava mu muhanda gute mu rugo baburara bakabwirirwa. Jye mbona abayobozi bo hejuru bajya bamanuka bakegera abaturage kuko abayobozi bo hasi(b’ inzego z’ ibanze) ntabwo barimo kwita kubaturage barimo kwita ku mibare ngo badatanga raporo zigaragaza ubukene bikanabaviramo gukurwa ku buyobozi”


Mu Umushyikirano abaturage bageza ibibazo n’ ibyifuzo byaho kuri Perezida wa Repubulika, haba imbonankubone no mu buryo bw’ ikoranabuhanga

Kuri ibi bibazo abaturage bongeraho n’ ikibazo cy’ amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’ izabukuru, ngo aya mafaranga ntabwo arahuzwa n’ ibiciro biri ku masoko.

Umuturage ati “Nanjye ndi umwe mubafata pension amafaranga duhwabwa ntabwo ahuye n’ ibiciro biri ku masoko, bavuze kenshi ko bagiye kugira icyo babikoraho ariko amaso yaheze mu kirere. Twumva rwose uyu mushyikirano wasiga iki kibazo gikemutse burundu”

Kimwe mu bibazo by’ ingutu inama y’ igihugu y’umushyikirano yakemuye mu buryo bushimishije ni ikibazo cy’ itinda ry’ inguzanyo y’ amafaranga igenerwa ababyeshuri biga muri kaminuza(Buruse). Ngo kuri ubu aya mafaranga asigaye atangirwa kugihe cyangwa agatangwa mbere y’ igihe

Samuel Mujyanama wiga muri Kaminuza y’ u Rwanda aganira n’ Umuryango.rw yagize ati “Ikibazo cy’ itinda rya buruse cyarakemutse burundu, uretse ibibazo by’ abantu ku giti cyabo bifitanye isano n’ ubudehe naho buruse yo izira igihe. Nk’ ubu mu kwa cyenda baduhereye rimwe amezi ane, ukwa cyenda, ukwa 10, ukwa 11 n’ ukwa 12.”

Ni mu gihe umwanzuro wa 12 muri 13 yafatiwe mu nama y’ igihugu y’ umushyikirano uheruka yateranye tariki 21 na 22, 2015 wagiraga uti “. Gukemura burundu kandi vuba ikibazo cy’inguzanyo igenerwa abanyeshuri (buruse) itinda kubagezwaho.”.

Buri uko inama y’ igihugu y’ umushyikirano iteranye hafatwa imyanzuro, gusa iki cy’ igihugu cy’ imiyoborere RGB cyemeranya n’ abaturage bavuga ko imyanzuro iba yafashwe idashyirwa mu bikorwa 100%. Anastase Shyaka uyobora RGB atangaza ko imyanzuro ifatirwa mu nama y’ igihugu y’ umushikirano ishyirwa mu bikorwa ku kigereranyo cya 73%.

Inama ya 14 y’ umushyikirano iteganyijwe tariki 15 na 16 Ukuboza 2016 , ifite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije, Twubake u Rwanda twifuza”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa