skol
fortebet

20 bahataniraga kuba MissRwanda2018 batangiye umushinga ubahuje [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Abakobwa 20 bahataniraga kuba MissRwanda2018 batangiye umushinga ubahuje wo gutanga umusanzu wabo mu kubaka imibereho myiza n’iterambere mu gihugu, bahereye mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kurwanya imirire mibi.

Sponsored Ad


Aba bakobwa baganira n’urubyiruko i Ntarama

Bagikoze ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko bahereye mu mirenge ya Ntarama na Nyamata.

Ni igikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwaje no kureba aba bakobwa bahatanaga, umuyobozi w’urubyiruko ku rwego rw’ igihugu na Richard Mutabazi umuyobozi w’Akarere ka Bugesera.

Bafashe umwanya wo gutanga ubumenyi bwabo ku baturage ku bigendanye no kurwanya imirire mibi, bubakira imiryango imwe uturima tw’igikoni banayiganiriza ku kuboneza urubyaro.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye cyane aba bakobwa umuhate wabo mu kugira inama urubyiruko ku bikorwa bigamije kwiteza imbere no gukunda igihugu.

Aba bakobwa kandi basuye Impinganzima Hostels icumbikiwemo abakecuru b’incike biswe Intwaza basiga bahubatse akarima k’igikoni kagezweho.

Umuseke watangaje ko, Miss Uwase Fiona wavugiye bagenzi be yibanze cyane mu gushima ubuyobozi bw’igihugu bwahurije hamwe Intwaza bigatuma bongera ikizere cyo kubaho nk’uko nabo babivuze.

Miss Uwase ati “Muri twe hari abataragize amahirwe yo kuba babona ababyeyi babo cyangwa se ba Nyirakuru bangana namwe kandi tuziko utaganiriye n’abantu nkamwe aba ahombye byinshi ariko iyo tugeze aha tugasanga mwishimye tugasangira tukaganira mu twigisha byinshi kandi bizadufasha mu buzima bwacu bwose”


Nyuma bagiye gusura Impinganzima Hostels

Baganira n’abakecuru batuye muri iki kigo

Kuganira n’abakuru ngo hari ibyo bibigisha kuko hari abataragize amahirwe yo kubagiraKuganira n’abakuru ngo hari ibyo bibigisha kuko hari abataragize amahirwe yo kubagira


Bafatanyije kubaka akarima k’igikoni kagezweho

Banafatanyije kandi na Mayor w’Akarere ka Bugesera (wa gatatu uvuye ibumoso)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa