skol
fortebet

Abacamanza b’Abafaransa bahagaritse burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Yanditswe: Tuesday 25, Dec 2018

Sponsored Ad

Abacamanza b’Abafaransa Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux bari bamaze imyaka myinshi bakora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana ryo ku wa 6 Mata 1994,barihagaritse nyuma yo kubura ibimenyetso.

Sponsored Ad

Aba bacamanza 2 bamaze igihe bashakisha ibimenyetso ku ihanurwa ry’iyi ndege yari itwaye uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal na Cyprien Ntaryamira wari perezida w’u u Burundi,ariko barihagaritse kubera kubura ibimenyetso.

Iri perereza ku ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana ryahagaritswe burundu n’aba bacamanza nyuma y’imyaka isaga 20 hashakishwa ibimenyetso simusiga by’uwayihanuye ariko bikabura.

Kuva muri 2004 abacamanza b’Abafaransa bagiye bakora uko bashoboye bakagereka ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku buyobozi bw’ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Bizana agatotsi ku mubano w’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko uyu mwanzuro wo guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenalwafashwe ku wa 21 Ukuboza uyu mwaka.

Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko Leta y’u Rwanda yishimiye iki cyemezo kuko iri perereza ryabangamiraga ubutabera ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati “Twakiriye neza iki cyemezo gishyize ku iherezo kubangamira itangwa ry’ubutabera buboneye ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gutuma abayigizemo uruhare n’abo bafatanyije bataryozwa ibyo bakoze.”

Muri Nzeri 2010, nibwo abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.

Ibitekerezo

  • Abafaransa barihagaritse ariko abanyarwanda ntabwo twarihagaritse kuko mbere yuko hapfiramo abafaransa hapfiriyemo abanyarwanda barimo na perezida wa Repubulika.Icyo ntaho kizigera kigana imbaga yabanyarwanda iratikira ibyo ntaho bizigera bijya na busa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa