skol
fortebet

Abadepite bagiye gutumiza abaminisitiri batatu

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bafashe umwanzuro wo gutumiza Abaminisitiri batatu, uw’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), uw’Uburezi (MINEDUC) na Minisitiri w’Urubyiruko n‘Ikoranabuhanga (MYICT) kugira ngo basobanure imikoreshereze y’inguzanyo ndetse n’impano bihabwa leta y’u Rwanda.
Uyu mwanzuro wafashwe bwo intumwa za rubanda zigize komisiyo y’ububanyi n’amahanga zashyikirizaga raporo inteko rusange y’abadepite yakozwe irebana n’ikurikiranwa ry’impano leta y’u Rwanda ihabwa n’uburyo zikoreshwa mu (...)

Sponsored Ad

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bafashe umwanzuro wo gutumiza Abaminisitiri batatu, uw’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), uw’Uburezi (MINEDUC) na Minisitiri w’Urubyiruko n‘Ikoranabuhanga (MYICT) kugira ngo basobanure imikoreshereze y’inguzanyo ndetse n’impano bihabwa leta y’u Rwanda.

Uyu mwanzuro wafashwe bwo intumwa za rubanda zigize komisiyo y’ububanyi n’amahanga zashyikirizaga raporo inteko rusange y’abadepite yakozwe irebana n’ikurikiranwa ry’impano leta y’u Rwanda ihabwa n’uburyo zikoreshwa mu bagenerwabikorwa.

Ni nyuma y’ingendo abo badepite bakoreye mu turere dutandukanye guhera ku ya 20 Ukwakira kugeza ku ya 3 Ugushyingo 2016.

Depite Gatabazi JMV, umwe mu batanze ibitekerezo, yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta akurikirane imikoreshereze y’amafaranga akoreshwa mu makoperative n’izindi nzego Leta iba yageneye ingengo y’imari hagamijwe guteza imbere abaturage kubera ko usanga abo ayo makoperative ateza imbere ari bake cyane.

Depite Nyabyenda we yavuze ko imitangire y’inguzanyo za BRD ku mushinga wo guhinga icyayi idasobanutse.

Mu mishinga yasuwe, hari uwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ujyanye no guteza imbere ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga muri za Kaminuza, uwa Minisiteri y’Uburezi wo guteza imbere kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, n’indi mishinga yo muri MINAGRI.

Abadepite bari bayobowe na Depite Mutimura Zeno, basanze mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga hari iyagenze neza, n’indi itaragenze neza. Hari aho abafatanyabikorwa batavugana n’inzego bagiye gutera inkunga, nko mu ishuri ryigisha imyuga i Musanze, aho ibikoresho byari kujya muri resitora y’ishuri byahageze mbere y’uko ishuri ryubakwa.

Mu rwego rw’ubuhinzi, hari ingero z’aho BRD yatanze amafaranga y’inguzanyo ku baturage bagombaga guhinga icyayi ku buso busaga Hegitari 400, iyi banki yatanze inguzanyo ingana n’iyo yari gutanga ariko ubuso bwahinzwe ni hegitari 100 zisaga.

Abaminisiti b’izi Minisiteri uko ari eshatu, ni Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana, uw’Uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.

Src: Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa