skol
fortebet

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagiye kwegera abaturage mu tugari twose tw’igihugu

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagiye kwegera abaturage mu tugari twose tw’igihugu aho bazaba bareba iterambere ry’ibikorwaremezo by’ibanze n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Sponsored Ad

Nyuma y’umunsi umwe basoje igihembwe gisanzwe, abadepite batangaje ko hagati y’Ukuboza 2019 na Mutarama 2020 bazaba bari mu bikorwa byo kureba uko ibikorwaremezo bigezwa ku baturage kuva ku rwego rw’utugari.

Bazasura Umujyi wa Kigali ku matariki ya 5, 7 na 13 Ukuboza 2019 bajye mu Ntara y’Iburasirazuba kuva ku wa 9 kugeza ku wa 13 Ukuboza 2019. Ku wa 7 kugeza ku wa 11 Mutarama 2020 ni mu Majyepfo naho Iburengerazuba ni tariki 13 kugeza ku wa 17 umwaka utaha mu gihe bazasoreza mu Majyaruguru hagati ya tariki ya 20 na 25 Mutarama 2020.

Abadepite bazasura ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi n’ubundi buryo bwo gucana abaturage bagezwaho banasure ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

Muri izi ngendo, hateganyijwe ibiganiro abadepite bazagirana n’abaturage ku birebana n’uruhare rwabo mu bibakorerwa, kumenya no kuganira ku buryo abagize umuryango Nyarwanda bita ku bibazo byabo.

Ni ingendo zigamije gukomeza kubaka umuco w’ubufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage babatora, kubakangurira kugira uruhare mu bibakorerwa, kumenya no kubahiriza amategeko no gushyira hamwe mu kwishakamo ibisubizo.

Guteza imbere ibikorwaremezo ni imwe mu nkingi z’icyerekezo 2020 u Rwanda ruri kwinjiramo, ikaba n’imwe muri gahunda zizitabwaho mu cyerekezo 2050.

Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite, riteganya ko Abadepite basura abaturage nibura kabiri mu mwaka, hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa