skol
fortebet

Abadiplomate batatu b’Abafaransa bimwe Visa iza mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Aba Diplomate b’Abafaransa bashakaga kuza mu Rwanda ku matariki ya 09 na 10 Nyakanga 2017 kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo; bimwe na Leta y’u Rwanda impapuro z’inzira (visa) kubera ko ibyangombwa byabo bibemerera kwinjira byariho idarapo ryakoreshwaga mu myaka 15 ishize mu Rwanda.
Jeune Afrique iravuga ko iri tsinda ry’abadiplomate bimwe Visa yo kuza mu Rwanda riyobowe na Rémi Maréchaux umuyobozi mukuru (directeur) ushinzwe Africa n’ibihugu byo mu nyanja (...)

Sponsored Ad

Aba Diplomate b’Abafaransa bashakaga kuza mu Rwanda ku matariki ya 09 na 10 Nyakanga 2017 kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo; bimwe na Leta y’u Rwanda impapuro z’inzira (visa) kubera ko ibyangombwa byabo bibemerera kwinjira byariho idarapo ryakoreshwaga mu myaka 15 ishize mu Rwanda.

Jeune Afrique iravuga ko iri tsinda ry’abadiplomate bimwe Visa yo kuza mu Rwanda riyobowe na Rémi Maréchaux umuyobozi mukuru (directeur) ushinzwe Africa n’ibihugu byo mu nyanja y’Ubuhinde muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa, yari kumwe kandi na Jean-Pierre Marcelli umuyobozi mukuru (directeur) ushinzwe Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu Kigega cy’Ubufaransa cy’Iterambere (AFD) ndetse n’umujyana muby’ubukungu.

Uretse urugendo aba bombi bari bafite mu Rwanda, bagombaga no gukomereza urugendo rwabo mu gihugu cya Cameroun.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yatangiye kwakira bariya ba Diplomate batatu Visa kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa guhera mu ntangiriro za Nyakanga.Ngo bagombaga kuza mu Rwanda banyuze Bruxelles mu Bubiligi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yabwiye Ikinyamakuru Jeune Afrique ducyesha iyi nkuru ko ubutumwa bw’aba Diplomote uko ari batatu butasubitswe ahubwo ko bamaze kwimura igihe cyabwo.

Umuntu wo muri iyi Minisiteri ngo yagize ati “Habayeho ikosa bituma Visa zidatangwa ku gihe, byarimuwe ariko ntabwo ari ikibazo muri Diplomasi (problème diplomatique)“

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuyobozi mu Rwanda wavuganye na Jeune Afrique utifuje ko umwirodoro utangazwa yatangaje ko ari ikosa ryakozwe n’ikoranabuhanga système informatique” ryasohoye inyandiko ziriho ibendera rya cyera bakabibona inyandiko zamaze gusohoka.

Ati “Bigaragara ko ziriya nyandiko (zisaba Visa) zanyuze mu biganza by’abantu byibura bane mu Bufaransa ntibabona ikosa? Niba système informatique ya ‘Quai d’Orsay’ (Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga) yarasohoye ibendera ry’u Rwanda ritagikoreshwa kuva mu myaka 15 ishize, biragaragaza urukumbuzi bafite (certaine nostalgie).”

Jeune Afrique iravuga ko mu ikoranabuhanga “système informatique” rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa hakigaragara ibendera rya cyera ryahinduwe muri 2001.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagombaga guhura n’aba Dipolomate batatu
U Rwanda rwimye Visa aba Diplomate kubera ko bagaragazaga ibyangombwa biriho iri bendera rya cyera.

Ibitekerezo

  • hahahhaaa, urukumbuzi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa