skol
fortebet

Abafite ubumuga bahawe ibitaro byihariye byo kubavura

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

Nyanza- Minisiteri y’ubuzima kuri wa 03/07/2018 yafunguye kumugaragaro ibitaro bya Gatagara bigiye gukomeza kongererwa ubushobozi ngo birusheho guha serivisi abafite ubumuga.

Sponsored Ad

Ibitaro bya Gatagara bimaze imyaka 58 kuko byatangiye 1960 ari ikigo nderabuzima HVP Gatagara.

Abafite ubumuga bakeneye serivisi z’ ubuvuzi muri ibi bitaro bagiye kujya bavurirwa kuri mituelle de santé. Bamwe muri bo bavuga ko bitanga icyizere ko n’ abakiri mu mihanda bazavurwa.

Frere Kizito Misago uyobora ibigo bya HVP Gatagara yavuze ko bagihura n’imbogamizi yo kutagira ibikoresho bijyanye n’ igihe kuko ibyo bakoresha bishaje.

Ibi bitaro byakira abarwayi 250 barimo ababa mu bitaro bari hagati ya 80 na 90.

Nyirangabe Sawiya wavuriwe I Gatagara yari yaramugaye amaguru kubera imbasa ubu ngo arangije kwiga Laboratoire. Yageze I Gatagara ari umwana mu mwaka 1973 asohokamo 1987, ubu agendera mu mbago ariko ashoboye gukora akazi.

Yagize ati“Ndishimira ko nageze hanze nkabasha gukora. N’abandi bari hanze bafashijwe kuva mu muhanda ntibagisabiriza”

Avuga ko umuntu ufite ubumuga adakwiye kuba umutwaro kuri Leta ahubwo nawe yaba igisubizo agafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko iri vuriro rimaze imyaka 58 bifite abaganga b’inzobere ngo niyo mpamvu ryabaye ibitaro byihariye bivura abafite ubumuga.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko yiteguye kubongerera abakozi n’ibikoresho birimo imashini zizabafasha kwita kubafite no kubafasha gushiraho ibiciro bidahanitse. Ibikoresho bifasha abafite ubumuga bizajya bikorerwa mu Rwanda aho kubitumiza mu muhanga.

Iradukunda Elisabeth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa