skol
fortebet

Abagizi ba nabi batemye inka 11 z’umuturage mu karere ka Nyabihu

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

Abantu bataramenyekana baraye batemye inka 11 z’umugabo witwa Ndabarinze Kabera wo mu karere ka Nyabihu,mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu z’ijoro.

Sponsored Ad

Inka 11 za Ndabarinze Kabera utuye mu Karere ka Nyabihu zaraye zitemwe n’abagizi ba nabi, icyenda muri zo ntizishobora kuvuzwa kubera ko bagiye bazica imitsi y’amaguru nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

Abo bagizi ba nabi basanze izo nka mu ishyamba rya Gishwati, mu mudugudu wa Gakamba akagari ka Mulinga,aho Ndabarinze yari yazisize ku mugoroba, asubiye kuzireba mu gitondo kuri uyu wa Mbere asanga zatemwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yavuze ko batangiye iperereza ngo hamenyekane uwaba yakoze ibyo.

Yagize ati “Kugeza ubu nta muntu twari twabasha gufata mu babikoze ariko harakekwa mu baturage n’abashumba ubu tukaba twatangiye iperereza kugirango hamenyekane babikoze bagezwe imbere y’ubutabera.’’

Ndabarinze utuye mu mudugudu wa Gakamba, Akagari ka Mulinga mu murenge wa Mulinga, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gusa ntibiramenyekana niba ibyabaye bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kugeza ubu, abantu 16 bakekwaho uruhare mu gutema izi nka bafungiye kuri station ya Police ya Jomba.




Inka za Ndabarinzi zatemwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana

Ibitekerezo

  • abo bazimu bashye mwizina rya Yesu,turashaka amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa