skol
fortebet

Abagororwa bavuze ko hari abo bari kumwe muri jenoside ubu bicara hafi ya Kagame

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu bagororwa bafugingiye muri gereza nkuru ya Rubavu bavuze ko kimwe mubituma ubumwe n’ ubwiyunge butagerwaho 100% ari uko hari abo bafatanyije muri jenoside yakorewe abatutsi bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bw’ u Rwanda.
Aba bagororwa babitangarije Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ubutabera Isabelle Kalihangabo ubwo yari yabasuye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017.
Umwe mu bagororwa yagize ati “Abanyarwanda bakunze kubeshywa byinshi barimo natwe, twe dufungiye icyaha (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bagororwa bafugingiye muri gereza nkuru ya Rubavu bavuze ko kimwe mubituma ubumwe n’ ubwiyunge butagerwaho 100% ari uko hari abo bafatanyije muri jenoside yakorewe abatutsi bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bw’ u Rwanda.

Aba bagororwa babitangarije Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ubutabera Isabelle Kalihangabo ubwo yari yabasuye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017.

Umwe mu bagororwa yagize ati “Abanyarwanda bakunze kubeshywa byinshi barimo natwe, twe dufungiye icyaha cya jenoside twarabeshywe dushyirwamo ingengabitekerezo ya jenoside, turayonka turayikurana, bituma tujya muri bene wacu turabamara. N’ ubu rero mu Rwanda igituma ubumwe n’ ubwiyunge butagerwaho 100% ni uko hakirimo abanyakinyoma”

Yakomeje agira ati “Hari Abanyarwanda hari hanze ubutabera butakozeho, bakingiwe ikibaba kandi aribo ba nyirabayazana. Iyo bicaranye na Nyakubahwa perezida wa Repubulika baganira nawe bamwumvisha ko ari abantu ariko ni ibirura. Niba twari kumwe nabo muri za mitingi zadushishikarije kwica abatutsi muri 94, niba bo baranatangiye kera muri za ndirimbo zabo z’ abaparimehutu, ndetse bamwe muri bo bakaba baratangiye gutwika kera ari abasore muri za 59 ntabwo ari bakagombye no kuba abajyanama muri iki gihe”

Aba bagororwa basanga hakwiye kubaho ubutabera kuri bose ntihagire abakingirwa ikibaba.

Ati “Niba twaraserukaga ngo tugiye muri za mitingi, twagera mu Ruhengeli tukitakuma imbere ya Habyalimana n’ ayo mahiri ngo ni nta mpongano, bamwicaye iruhande (Habyalimana), ubungubu bakaba bicaye iruhande rwa Nyakubahwa perezida wa repubulika bamubeshya, ibyo ntabwo bikwiriye gukomeza kuba mu gihugu nyakubahwa munyamabanga”

Nk’ uko byumvikana mu nkuru y’ ijwi ry’ Amerika uyu mugororwa yakomeje avuga ko abo bantu aribo bari bahagarariye imishinga yatangaga imipanga n’ amamodoka yatwaraga abantu mu gihe cya jenoside.

Undi mugororwa yafashe ijambo avuga ko mu bo bafatanyije hari abicaye muri guverinoma batinya kuvuga ukuri no kubasabira imbabazi.

Yagize ati “Twebwe turatekereza ko hariho na bamwe bicaye muri guverinoma batinya kugaragaza ukuri ngo banatuvugire, badusabire n’ imbabazi. Abatanzweho amakuru nabo bazakurikiranywe be gukomeza gukingirwa ikibaba noneho na babandi bahemukiwe baruhuke”

Madamu Isabelle Kalihangabo wari uyoboye itsinda ry’ abasuye gereza, yavuze ko ikiza ari uko icyaha cya jenoside kidasaza, yongeraho ko Leta y’ u Rwanda nta muntu n’ umwe ishobora gukingira ikibaba yarakoze icyaha gikomeye nka jenoside.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ubutabera Isabelle

Yagize ati “Ikiza cy’ amategeko yacu ni uko icyaha cya jenoside kidasaza. Igihe icyo ari cyo cyose amakuru abonekeye umuntu arakurikiranwa, niba hari abantu waba uzi bari mu buyobozi bw’ igihugu cyangwa afite amakuru y’aho ubuhamya bwaboneka wayatanga ku buyobozi bwa gereza natwe bukayatugezaho tukabikurikirana. Nta narimwe Leta yacu yifuza ko hari umuntu n’ umwe waba warakoze icyaha cy’ indengankamere nka kiriya utakurikiranwe”

Ibi bitandukanye n’ ibyo Habyarimana Jean Damascene wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge kuri ubu uhagarariye u Rwanda muri Congo Brazzaville yasubije umunyamakuru wari umubajije impamvu hari abahabwa imyanya muri Leta batabanje kugezwa imbere y’ ubutabera ngo baryozwe ibyaha baba barakoze.

Icyo gihe Habyalimana yasubije ko ari tekinike ya Leta y’ u Rwanda yo kurwana urugamba rw’ abacengezi.

Yagize ati “Kiriya kibazo cy’ abantu bagaruka barakoze nabi, imikorere yacu yo kugira ngo umuntu niba avuga ati ndashaka kugaruka mu rwambyaye, nakoze amakosa ndasaba imbabazi, hariho abamwakira bamumanika, bamushyira mu buroko, kera umuntu yaratahaga bakamushyira mu buroko ntuzamenye aho yagiye ariko ubu turamwakira ahubwo akajya kuri televiziyo agatanga ubuhamya”.

Yunzemo ati “Ari intambara y’ abacengezi muzi uko yanganaga, ari intambara ya FDLR iyo hadakoreshwa iyo tactique ntabwo urwo rugamba tuba twararutsinze. Mu madini babyita kubabarira ariko mu rugamba rwo kwibohoza ni urugamba nk’ urundi.”

Nubwo bamwe mfungwa n’ abagororwa bafungiye muri gereza ya Rubavu bavuga ko kudahanwa kwa bamwe ari intambamyi ku bumwe n’ ubwiyunge, komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge ivuga ko igipimo cy’ ubumwe n’ ubwiyunge kigomba kugera kuri 95% muri uyu mwaka wa 2017.

Gereza ya Rubavu ifungiwemo 6280, barimo 2459 bafungiye icyaha cya jenoside muri bo batatu ntabwo barakatirwa.

Bimwe mu bibazo abafungiye Nyakiriba bagaraza harimo icyo kutagira imodoka zihagije zo kubageza ku nkiko, ubwinshi bwabo, no kutagira ibirwamirwa bihagije. Ibi ngo bikomeza kuba intambanyi ku butabera bwihuse bakeneye.

Ibitekerezo

  • Wasanga ibyo bavuga ari ukuri da ntiwabimenya

    Abo se tubizere nk’abavuze ukuri ra cg ni munyangire y’abanyarwanda? Nubundi abo nta cyiza bakwifuriza igihugu. Ntawe utazi amatiku yo muri gereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa