skol
fortebet

Abakeka ko tutabonye amahano ahagije bagashaka kuyatugarurira twiteguye guhangana nabo-Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 07, Apr 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame yibukije abantu bifuza gusubiza igihugu mu icuraburindi ko u Rwanda rwabonye ibibazo byinshi ku buryo buhagije ndetse Abanyarwanda biteguye kubarwanya ku buryo buhagije.

Sponsored Ad

Mu ijambo perezida wa Repubulika yabwiye abari bateraniye muri Convention Center habereye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ko uzahirahira ashaka gusubiza abanyarwanda mu icuraburindi,azarwanywa ku buryo bukomeye.

Yagize ati “Ku bantu baba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo batekereza ko igihugu cyacu kitabonye amahano ahagije bagashaka kudukururira ibibazo,ndashaka kuvuga ko tuzahangana nabo bikomeye. Umutima wo guhangana ntaho wagiye turacyawufite.Ubwoba n’umujinya twabisimbuje imbaraga n’intego zidufasha kujya imbere.

Turi abanyarwanda bameze neza kurusha uko twari turi kandi niko bizahora.Ububabare twihanganiye bwaduhaye imbaraga zo guhangana.Urubyiruko rw’u Rwanda rufite imbaraga zihagije zo kurwanira igihugu.”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko indege ya Habyarimana atariyo ntandaro ya Jenoside yatumye ababyeyi bica abana babo ahubwo ko ari umugambi w’igihe kinini wari warateguye.

Perezida Kagame yishimye umuhate w’abagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba ruri aho ruri ubu ndetse n’abanze kwimakaza amacakubiri aho yatanze urugero rw’abana b’i Nyange.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwandaari inshuti nziza ku barukunda ndetse ruhora rushaka amahoro aho yemeje ko nta mwanzi washidikanya ku ngufu zarwo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa