skol
fortebet

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bashimye cyane ubumuntu bw’ingabo za RDF zagaragarije abarwanyi ba P5 bashakaga guhungabanya Umutekano w’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu 25 bakurikiranweho gukorana n’imitwe y’inyeshyamba irimo n’uwa RNC batangiye kuburanira mu rukiko rwa gisirikare mu rwanda ndetse rwanategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha baregwa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2019 ni bwo urubanza rwabo rwakomeje ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo , bageze ku rukiko rwa Gisirikare imvura yatangiye kujojoba biba ngombwa ko abasirikare bari babaherekeje bemera kunyagirwa batwikiriye Rtd Major Habib Mudathiru wari uyoboye abarwanyi ba P5 bayoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Rtd Major Habib Mudathiru yarashwe akaguru n’ingabo za DRC ubwo yari akiri muri DRC ashaka gutoroka igisirikare cy’iki gihugu.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bagaragaje ibyiyumviro byabo nyuma y’amafoto yagiye hanze agaragaza abasirikare b’u Rwanda batwikiriye Major Mudathiru winjizwaga mu rukiko agiye kuburana.

Imodoka ya gisirikare yari imutwaye yageze ku rukiko imvura ijojoba, byasabye ko abasirikare batatu aribo bamuherekeza barimo babiri bamusindagizaga kubera ikibazo cy’imvune gituma agendera ku mbago, mu gihe undi yari afite umutaka amutwikiriye.

Ibyo kumusindagiza byo birasanzwe ariko mu magambo ya benshi banditse bashimangira ko kuba ingabo z’u Rwanda zemeye kunyagirwa zigatwikira ‘ukurikiranyweho ibyaha bikomeye byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu’ bigaragaza ubumuntu budasanzwe.

Abakoresha Twitter ntibahishe amarangamutima yabo ku ngabo bamwe bavuze ko zisumba izindi kandi zibereye Abanyarwanda.

Nzacahinyeretse Simeon ati “Na barya birirwa bivugisha ngo bateye imbere ku burenganzira bwa muntu, ntibaha agaciro umwanzi wabo ariko RDF yokabyara irabikora, dutewe ishema nayo.’’

Mu runyurane rw’ibyo bitekerezo hari abavugaga ko nibakura bifuza kuzaba nk’Ingabo za RDF.

Uwitwa Mvukiyehe Rubera na we yashimangiye ko “Ninde w’undi wakora ibi atari uwo Imana zaritse ku mutima! Uyu arasindagizwa n’abo yashakaga kurimbura, baranyagirwa we bakamutwikira, nguyu umwihariko w’i Rwanda. Ndabakunda ngabo zacu, muri imitamenwa.’’

Rtd Major Habib Mudathiru wari uyoboye abarwanyi ba P5 bayoborwa na Kayumba Nyamwasa, yabwiye urukiko ko yatunguwe n’uburyo we na bagenzi be bafunzwemo, kuko bahawe ibikenerwa byose byemererwa imfungwa mu Rwanda.

Ati” Mbere na mbere ndashimira Leta y’u Rwanda uburyo badufashemo n’uburyo tubayeho, turabibashimira cyane kubera ko iyo ufashwe ukitwa ‘adui’, mu bindi bihugu uba utotezwa.”

Uko ari 25 baregwa ibyaha bine birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.


Ibitekerezo

  • Iyi foto nange yanteye gutekereza.Kuki uyu Mudathiru yiyemeje gutera Leta yamukamiye?Kuki yashoye baliya bana azi neza ko adashobora gutsinda abo yabanaga nabo?Kuki yarenze ku itegeko ry’Imana ritubuza kurwana no kwica?Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 18 havuga,iteka iyo urenze ku mategeko y’Imana,nta mahoro ushobora kugira.Urugero,iyo urwanye,urapfa cyangwa ukamugara.Iyo usambanye,urwara Sida.Ikirenze ibyo,abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Ariko nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40,abantu bumvira Imana izabazura ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa