Abakoresha Twitter bibukije Twagiramungu Faustin gutanga ubufasha yemereye FDLR

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 September 2019 Yasuwe: 3379

Abanyarwanda batandukanye bakoresha Twitter bibukije Twagiramungu Faustin wahoze ari minisitiri w’intebe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse agahatana mu matora ya perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka wa 2003 yatsinzwemo ko akwiriye guha FDLR ubufasha yayemereye cyane ko yavuze ko niterwa azatabara.

Nyuma y’aho ingabo za FARDC ziciye umuyobozi wa FDLR witwa Lt Gen. Mudacumura Sylvestre,abanyarwanda batandukanye babinyujije kuri Twitter bibukije FDLR ko aricyo gihe cyo gutanga ubufasha yigeze kwemerera FDLR ko niterwa atazarebera ahubwo azayifasha kurwana.

Uwitwa Willy Wilson yagize ati “Bitegure Rukokoma aje guhorera Mudacumura.”

Abantu benshi bagarutse ku magambo Twagiramungu Faustin yavuze muri 2014 ko FADLR niterwa ishyaka rye ritazaba indorerezi ahubwo azayitabara,bamumenyesha ko yatewe akwiriye kwihutisha ubufasha.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mparambo

    Ageze muri ya makorosi ajya avuga ngo akatwa n’abahanga, mutegereze buriya afite umuvuno agiye guca avuye kwa Semuhanuka.

    3 weeks ago
  • chat_bubble Mparambo

    Mwimushinyagurira. Amafuku aratimbya mu bwonko ngo aratabara!

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Kicukiro: Nsabimana washikuzaga abantu amatelefoni n’amasakoshi atwaye moto...

Umumotari witwa Nsabimana Theogene w’imyaka 40 wari umaze iminsi ashakishwa...
16 October 2019 Yasuwe: 1560 0

MINEDUC yafashe umwanzuro ukomeye uzayifasha kuzamura ireme ry’uburezi

Minisiteri y’Uburezi yafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo kuzamura ireme...
16 October 2019 Yasuwe: 844 0

Umugabo wakubitiye mu cyumba ishoka umugore we nyuma yo kumubonana n’umugabo...

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2019 ni bwo hatangiye urubanza...
16 October 2019 Yasuwe: 1693 0

Abantu 3 barimo abana babiri na se wabo barohamye mu mugezi wa...

Abantu batatu barimo abana babiri na se wabo barohamye mu mugezi wa...
16 October 2019 Yasuwe: 1222 0

Perezida Kagame aragirira uruzinduko mu gihugu cya Centrafrique

Urugendo rwa Perezida Paul Kagame muri Centrafrique ruteganyijwe uyu munsi...
15 October 2019 Yasuwe: 646 0

Rutsiro:Imodoka yakoze impanuka bamwe bacika amaboko

Imodoka yari ivuye ahitwa Gisiza ifite umuvuduko ukabije yakoze impanuka...
15 October 2019 Yasuwe: 4606 1