skol
fortebet

Abakozi 2 b’Akarere ka Ruhango batawe muri yombi

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abakozi babiri mu biro by’Ubutaka mu karere ka Ruhango bakekwaho kwiba mudasobwa zo mu bwoko bwa laptop kugira ngo bakorwego iperereza.

Sponsored Ad

Abakozi batawe muri yombi ni Munyankindi Christian na mugenzi we Dominique Nshimyumuremyi bakora mu biro by’Ubutaka by’akarere ka Ruhango batawe muri yombi kuwa Gatanu.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Valens Habarurema yavuze ko ubu bujura bukekwa kuri bariya bakozi, bwabaye ejo ku manywa y’ihangu ubwo aba bakozi b’akarere basohokoga nyuma mu biro nyuma bakaza kugaruka bavuga ko ziriya mashini eshatu zabuze.

Ati “Aba bakozi uko ari babiri ni bo basohotse mu biro nyuma y’abandi kandi basiga bakinze.”

Habarurema yavuze ko biyambaje Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bukore iperereza buhereye kuri aba bakozi.

Mu mwaka ushize muri aka Karere havuzwe amakosa nk’aya ya bamwe mu bakozi bakekwagaho kunyereza amadosiye arebana n’imitangire y’amasoko bikavugwa ko bashakaga kuzimiza ibimenyetso by’amafaranga y’umurengera bakoresheje adahwanye n’ingano y’ibikorwa byakozwe hatangwa ayo masoko.

Munyankindi Christian na mugenzi we Dominique Nshimyumuremyi bafungiye kuri Station ya RIB mu mugi wa Ruhango.

Ibitekerezo

  • uyu christia we nigisambo gahanga pe

    Nibyo bagomba kubibazwa, gusa Hari igihe abantu babeshyerwa, bagafugwa kandi nyuma bikazagaragara ko bari abere.

    Kandi akazi kaba karahagaze n’ iyo bagarutse ntibagasubiraho.
    Hari nigihe bapangirwa n’abayobozi babo cg bagenzi babo baba bashaka iyo myanya kuko batabiyumvamo...

    Ntibitangaje kuba bagenzi babo barafashe imfunguzo bakazikandira mu isabune bakajya kuzicurisha, ni ibintu byoroshye rwose, ubundi kakababaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa