skol
fortebet

Abakozi bashya bo mu ntara y’Iburasirazuba bagomba gusinyira ko batazasambanya abana- Guverineri Mufulukye

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

Ikibazo cy’bagabo bakuze bakomeje gusambanya abana gikomeje gufatirwa ingamba zihariye aho Guverineri w’intara y’Iburasirazuba,Mufulukye Fred yemeje ko buri mukozi w’iyi ntara mushya agiye kuzajya asinyira ko atazigera asambanya abana.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu nama y’Umuryango Imbuto Foundation yabereye i Nyagatare kuwa 20 Ugushyingo,Guverineri Mufulukye yavuze ko buri mukozi mushya w’iyi ntara agomba gusinyira kudasambanya abana.

Ati “Usanga abantu bamwe babona akazi hano, aho kugira ngo ayo binjize bayakoreshe biteza imbere, bakayashora mu gushuka abana babashora mu mibonano mpuzabitsina.”

KT Press yatangaje ko Guverineri Mufulukye asanga “ari ngombwa gufata ingamba, abakora muri iyi ntara bakazajya bandika urupapuro biyemeza ko batazashuka abana.”

In tary’Iburasirazuba niyo iza imbere mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda. Mu myaka ibiri ishize abakobwa 55,048 batewe inda, 19,838 bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba.

Guverineri Mufulukye yasabye buri wese kugira uruhare mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro ndetse no gukemura ikibazo cy’abana baterwa inda kimwe n’abafatwa ku ngufu hagamijwe kubaka umuryango ubayeho neza n’abawugize bameze neza.

Yavuze ko bireba na za ONG kuko ngo zitagomba guteza ikibazo kuri iyi ngingo.
Gusa Mufulukye ntiyavuze ibihano bireba uzaba yakoze ibinyuranye n’ibyo azaba yanditse yiyemeza, cyangwa se ibizaba bigize ubutumwa bukubiye mu rwandiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa