Abakozi bose ba rimwe mu mashami ya RBC bahagaritswe ku mirimo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 9 August 2018 Yasuwe: 1576

Inama y’Abaminisitiri yahagaritse mu kazi abakozi bose b’ishami rishinzwe ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo mu buvuzi mu kigo gishinzwe ubuzima, RBC, ndetse ivana mu mirimo ya Leta abayobozi babiri umwe wo muri RBC n’uwo muri MINISANTE kubera guteza Leta igihombo, harimo n’icyatewe n’inyubako y’ibitaro bya Rwamagana.

Ishami rishinzwe ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo mu buvuzi muri RBC niryo rishinzwe no gukurikirana imyubakire y’ibikorwa remezo by’ubuvuzi hose mu gihugu.

Mu 2015 hatangiye umushinga wa miliyari imwe y’u Rwanda wo kubaka aho ababyeyi babyarira (maternity) ku bitaro by’i Rwamagana bikorwa na rwiyemezamirimo, uyu RBC ivuga ko atawurangije ariko yanishyuwe miliyoni 800Frw.

Mu kwezi kwa gatandatu Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta banenze cyane RBC ku gihombo yateje Leta muri uyu mushinga bavuga ko hari ikindi kibyihishe inyuma gikwiye gucukumburwa, bakeka ibyaha mu mitangire y’iri soko.

Kuva mu kwezi gushize, bamwe mu bakozi ba ririya shami rishinzwe ibikorwa remezo muri RBC bari mu rukiko baburana ku byaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye yahagaritse abakozi bose ba ririya shami rya RBC kubera ‘imikorere mibi no guhombya Leta’.

Iyi nama yavanye mu mirimo ya Leta NAMAHUNGU Théogène wari Director of Health
Technology and Infrastructure Planning Unit muri RBC, ubu na we uri mu nkiko na BALIGIRA Hamad wari Director of Human Resource and Administration Unit muri Minisiteri y’Ubuzima.

Iri shami rya RBC, abakozi baryo bose bahagaritswe ku rutonde rw’abagize iki kigo ni 22.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Karongi: Abarimu babiri bafashwe bakopeza abanyeshuri

Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Iperereza rwataye muri yombi abarimu babiri b’...
13 November 2018 Yasuwe: 3121 1

’Kudasibiza abana ni ugushyigikira ubuswa’ Ababyeyi b’ i Musanze

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze bavuga ko kuba abana babo...
10 November 2018 Yasuwe: 424 0

Bugesera: Abageni bakerewe iminota 20 basanga padiri yigendeye

Umusore n’ umukobwa bo mu murenge wa Kamabuye mu karere Bugesera bafite...
10 November 2018 Yasuwe: 5557 3

Minisitiri Shyaka yasanze 40% by’ abatuye Rusizi ari abakene...

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yatangaje ko yasanze...
9 November 2018 Yasuwe: 898 0

Buri Muminisitiri yahawe akarere agomba kubera imboni

Minisitiri w’Intebe w’ u Rwanda Dr Ngirente Edouard buri karere mu turere 30...
9 November 2018 Yasuwe: 3458 0

Ibikubiye mu gitabo ‘Imvura y’ Agahinda’ kibara inkuru y’ urukundo rwa Meya...

Nambaje Aphrodice, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba,...
9 November 2018 Yasuwe: 1311 0