skol
fortebet

Abamotari ntibumva impamvu bacibwa amande bakuyeho umugenzi

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Abamotari ntibumva impamvu bacibwa amande bakuyeho umugenzi
Abamotari bakorera mu mugi wa Kigali bavuga ko batumva impamvu bacibwa amande n’abasekirite ba koperative zabo igihe bakuyeho umugenzi ugeze aho ajya.
Amande bacibwa na koperative ni ibihumbi bitatu,babwirwa ko bahagaze ahatemewe mu gihe abamotari bo bavuga ko umugenzi igihe avaho bitakarindiriye icyapa.
Bamwe mu bamotari mu mugi wa Kigali bavuga ko amabwiriza bafite bazi ahantu hatemewe guhagarara kabone nubwo waba ukuraho (...)

Sponsored Ad

Abamotari ntibumva impamvu bacibwa amande bakuyeho umugenzi

Abamotari bakorera mu mugi wa Kigali bavuga ko batumva impamvu bacibwa amande n’abasekirite ba koperative zabo igihe bakuyeho umugenzi ugeze aho ajya.

Amande bacibwa na koperative ni ibihumbi bitatu,babwirwa ko bahagaze ahatemewe mu gihe abamotari bo bavuga ko umugenzi igihe avaho bitakarindiriye icyapa.

Bamwe mu bamotari mu mugi wa Kigali bavuga ko amabwiriza bafite bazi ahantu hatemewe guhagarara kabone nubwo waba ukuraho umugenzi,ariko ngo abasekirite babaca amande bahagaze ahandi ahari hose hatari ku cyapa bahagararaho.

Nyandwi Evaliste umwe mu bamotari agira ati “Turarengana cyane,baduca amade dukuraho umugenzi.Nyanza ya kicukiro,mu mugi Nakumatt naho baduca amande mbese aho ukuriyeho umugenzi hose bahita baguca amande ngo ntibyemewe kandi koperative batubwira ko uretse aho batubujije ahandi wahasiga umugenzi igihe hatabangamiye umutekano w’umuhanda.”

Ku rundi ruhande nabo bemera ko hari ahantu bazi babwiwe na koperative ko ntakuhahagarara,bakaba batungurwa no kubona n’aho bari baziko hemewe kuhasiga umugenzi byemewe.
Umwe muri bo agira ati “Nko kuri Simba mu mugi ntawuhagarara,n’ahandi turahazi barabitubwiye.Ariko ujya kubona uhagaze aho wari uziko byemewe ukabona abasekirite baraje baragufashe.Hari ubwo ushobora kwikanga umusekirite ukaba wahungabanya umugenzi ukamugusha uhunga.”

Ubuyobozi bw’imwe mu makoperative y’abamotari mu mugi wa Kigali,buvuga ko umumotari wagira ikibazo cyo kurenganywa yajya yihutira kugera ku buyobozi bwa koperative akavuga ikibazo cye.

Karera Eustache uyobora koperative Umuseke mwiza ikorera Gikondo,agira ati “Nicyo tubereye mu biro urenganijwe ajye aza tumurenganure.Ahabujijwe guhagarara nabo bazi ahandi biremewe wakuraho umugenzi igihe udahagaze kuburyo bubangamira ibindi binyabiziga.Ntawe tubuza gukuraho umugenzi aho bishoboka.”

Muri gare ya Nyanza ya Kicukiro ni hamwe muhagarukwaho cyane n’abamotari kuri iki kibazo,mu gusubiza iki kibazo ubuyobozi bw’abamotari buvuga ko abafatwa ari abakuriraho abagenzi mu marembo ya gare ahantu bibangamira imodoka zisohoka cyangwa zinjira muri gare.

Abamotari bavuga ko iki kibazo cy’akarengane batahwemye kukigeza ku buyobozi bwabo ariko bakabwirwa ko bigeye gukosoka ariko ntihagire igikosoka.basaba ko akarengane ko gucibwa amafaranga ku busa cyacika.
Jean Claude Gakwaya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa