skol
fortebet

Abasore n’ inkumi batoraguwe mu mirambo babayeho nabi, ngo habuze icyemeza ko barokotse jenoside

Yanditswe: Thursday 12, Apr 2018

Sponsored Ad

Abana bavuga ko bavuga ingabo za RPA zabatoraguye mu mirambo n’ ahandi hatandukanye bavuga ko babayeho nabi, aba bana bagera kuri 24 bavuga ko babanje kurererwa mu bigo by’ imfubyi bakajya bavanywamo bakajya kurererwa mu miryango bagerayo ubuzima bukabagora bagacikiriza amashuri.
Muri aba basore n’ inkumi 24, 15 bibumbiye mu itsinda ‘Hope of Future Family’, bose ntibazi uko ababyeyi babo bapfuye.
Abaganiriye na Igihe bagaragaje akababaro ko kuba nta muryango bagira cyangwa ngo babashe kumenya (...)

Sponsored Ad

Abana bavuga ko bavuga ingabo za RPA zabatoraguye mu mirambo n’ ahandi hatandukanye bavuga ko babayeho nabi, aba bana bagera kuri 24 bavuga ko babanje kurererwa mu bigo by’ imfubyi bakajya bavanywamo bakajya kurererwa mu miryango bagerayo ubuzima bukabagora bagacikiriza amashuri.

Muri aba basore n’ inkumi 24, 15 bibumbiye mu itsinda ‘Hope of Future Family’, bose ntibazi uko ababyeyi babo bapfuye.

Abaganiriye na Igihe bagaragaje akababaro ko kuba nta muryango bagira cyangwa ngo babashe kumenya n’aho bakomoka, byatumye mu myaka 24 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye batarigeze bemerwa nk’abayirokotse ngo babe bafashwa mu myigire, mu buvuzi n’ubundi bufasha bugenerwa abari muri icyo cyiciro.

Bavuga ko amakuru bahawe n’ibigo by’imfubyi bahozemo ni uko bagiye batoragurwa mu mirambo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bajyanwa mu bigo bitandukanye, baza gukurwamo n’imiryango yagiye ibafata ikabarera ariko ntiyabasha gutuma babaho neza.


Ndayambaje David watangije itsinda ‘Hope of Future Family’ ririmo abana batamenye inkomoko yabo

Ntibazi imyaka yabo kuko batoragowe bakiri bato ariko baragereranya igihe Jenoside yabereye, bagakeka ko bafite hagati y’imyaka 24 na 27.

Ndayambaje David watangije iryo tsinda, umukecuru wamureze yamukuye mu Kigo cy’imfubyi kizwi nko kwa Gisimba mu Nyakabanda i Kigali. Ubu aribana kuko uwamureze yashaje cyane abana be bakamutwara.

Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndayambaje na bagenzi be baterwa ishavu n’amateka yabo, bakifatanya n’abandi kwibuka ariko bo batazi niba ababyeyi babo cyangwa abavandimwe hari ukiriho.

Ndayambaje yagize ati “Icya mbere ndibaza nti ‘Ese ndibuka mu buhe buryo? Ese uwo nibuka ni nde? Ese uwo nibuka koko yarishwe ? Ese uwo nibuka koko yaba akiriho?’ Bintera ikibazo cyane na bagenzi banjye tuba turi kumwe kuko hari igihe tugira umunsi tugahura, biba ari ikibazo gikomeye usanga tubyibazaho cyane ariko tukibuka.”

Kugira ngo ashyireho iryo tsinda rihuza abo bana bahuje agahinda, Ndayambaje avuga ko yegereye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) kugira ngo ayisabe ubufasha, imuha urutonde rw’abagera kuri 24 bahuje ikibazo, inamwizeza ko bazakomeza gukorerwa ubuvugizi.

Yakomeje avuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kubura aho baba, hari abacikirije amashuri, ababura ubuvuzi n’ibindi.

Muhirwa Jean Marie wamenye ubwenge arerwa n’umuryango wamuvanye mu kigo cy’imfubyi cyitwa ‘Tumurere’ cyahoze mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, yabwiye IGIHE ko yakivuyemo mu 1997, atwarwa n’umuryango umwiyandikishaho ntiwashakisha ngo umenye inkomoko ye nubwo byari bigoranye.

Waramureze ariga agera mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ariko baza kugirana ibibazo bituma batandukana. Avuga ko ubuzima abayemo bumugoye cyane bitewe n’uko nta bufasha bwihariye yigeze ahabwa.

Yagize ati “Icyo nsaba inzego za leta ni ukumenya ko abantu tudafite inkomoko natwe turiho, bamenye ko tutariho neza byaba mu mutwe cyangwa no mu mibereho. Dukeneye ko twakwitabwaho cyane nk’abandi babashije kwitabwaho bacitse ku icumu.”

Uwamahoro Claudine we yatoraguwe i Gahini hafi ya Muhazi, ajyanwa mu kigo cyari hafi aho ariko kiza kwimukira i Karubamba hafi y’i Rukara.
Asobanura ko mu mwaka wa 1999 hari umuryango wamutwaye uramurera, aho wari utuye i Nasho mu Karere ka Kirehe ariko waje kumwirukana mu 2005, bitewe n’uko ikigo cyari cyamutanze cyari cyarahagaritse kuwoherereza ibiribwa n’ibindi bikoresho kandi cyari cyarasezeranyije ababyeyi bagiye bafata abana ko kizajya kibagenera ibikoresho byose byo kubarera.

Icyo gihe ngo yajyanywe n’umuntu atazi mu Mujyi wa Kigali; ajyanwa gukoreshwa akazi ko mu rugo, nyuma aza kuhava abatorotse kuko ngo yari abayeho nabi cyane, aba inzererezi atyo.

Avuga ko yaje kugira amahirwe abona undi muryango uramutwara , umurihira amashuri, aza gutandukana na wo arangije umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Kuri ubu aba mu wundi muryango i Kagugu mu Karere ka Gasabo, ari na wo wamufashije kugeza ikibazo cye kuri CNLG.

Yagize ati “Ntabwo ubuzima buba bworoshye wumva ngo umuntu uyu munsi ari aha ejo ari aha kubera kutagira aho abarizwa. Guhora umuntu azerera, ugasanga nk’umuyobozi wamubwira uko ikibazo kimeze ati n’ubundi ejo uzaba wabaye umugore ushake.”


Uwamahoro Claudine wabwiwe ko yatoraguwe n’Ingabo z’Inkotanyi i Gahini hafi ya Muhazi

CNLG yabahaye ubufasha bwo kwiga muri IPRC Kitabi, gusa bakavuga ko bagorwa no kubona amafaranga abatunga ku ishuri, aho hari n’abandi batarabona ubufasha.
Bose bahuriyeho ku kuba imiryango yari yarabakiriye ntacyo yigeze ikora ngo habashe gushakishwa inkomoko yabo.

Aba bana bavuga ko ababyeyi babareraga babiyandikishijeho kandi nta buryo bwemewe n’amategeko bwo kurera umwana utabyaye bwigeze bukurikizwa.
Hari n’abana usanga mu myirondoro yabo nta mazina y’ababyeyi arimo, kubona ibyangombwa by’amavuko ntibiborohere.

Icyo FARG ibivugaho

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye, Ruberangeyo Théophile, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo cy’abo bana bakigejejweho na CNLG; bari gushakisha ngo barebe niba hari amakuru yemeza ko baba bararokotse Jenoside kugira ngo bagire inkunga yihariye bahabwa.
Yakomeje avuga ko kumenya inkomoko y’abo bana bigoranye cyane, aho usanga baragiye batoragurwa ahantu hatandukanye bikaba bibagora kugira ngo babashe kubona uwo babaza amakuru aberekeyeho.

Ababashije kubonerwa amakuru ni batatu, aho hari abamaze guhabwa amashuri yo kwigamo.

Yagize ati “Hari uwarokokeye kwa Kadhafi ajyanwa kwa Gisimba , hari n’undi warokokeye kuri Croix Rouge Kacyiru ajyanwa kwa Gisimba na we, n’undi warokokeye ku Kinamba cya Muhima umukecuru akamujyana akamugira uwe. Abo ngabo abaturage barabemeje.”

Gusa yashimangiye ko abo bizarangira batabonewe amakuru inzego zishinzwe gufasha abatishoboye zizabafasha nk’uko zifasha abandi banyarwanda.
Ruberangeyo yavuze kandi ko hari imiryango ishobora kuba ifite abana nk’abo badafitiwe inkomoko yabiyandikishijeho, ayisaba kubagaragaza bagashakirwa amakuru.

Yagize ati “Hari amategeko ajyanye no kwiyandikishaho umwana utabyaye bagomba kuyakurikiza kuko bidakozwe barabihanirwa. Inama nabagira ni ukubagaragariza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mbere ya byose kuko ari yo ishinzwe imibereho y’abaturage.”
Mu mpera za Werurwe 2018, ikibazo cy’aba bana cyagarutsweho n’abasenateri ubwo basuzumaga raporo ya CNLG, bamwe basaba ko cyagakwiye kuba cyarashakiwe umuti.

Ibitekerezo

  • ndumva abobana duhuje ikibazo pe!mukorera hh???umuntu ashaka kujya muri hope of future family bigenda gt??? nta contract mujyira umuntu yababonaho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa