skol
fortebet

Abantu 21 biganjemo urubyiruko bafatiwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Kigali bari kwizihiza isabukuru y’amavuko

Yanditswe: Saturday 29, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, muri resitora yitwa ‘Cupp Resto’ iherereye ahitwa Downtown, hafatiwe abasore n’inkumi 21 bari mu birori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo, binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Sponsored Ad

Uretse kuba aba basore n’inkumi bari barenze ku mabwiriza arimo guhana intera no kwambara udupfukamunwa, ubuyobozi buvuga ko bari banarengeje amasaha kuko mu masaha ya saa moya z’ijoro bari bagihari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge Hidaya Mukandahiro, yavuze ko abo basore n’inkumi bari mu munsi mukuru w’isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.

Avuga ko amakuru bahawe n’abaturage yavugaga ko muri resitora yitwa ‘Cupp Resto’, hari abantu bahakoreye ibirori, kandi koko bagiyeyo basanga ni ukuri.

Nyuma yo kubafata ngo babaganirije, bababwira ko ibyo bakoze ari amakosa, kandi ko bazarekurwa ari uko ababyeyi babo bahageze na bo bakigishwa.

Ati “Twabaganirije, n’ubu turacyari kumwe na bo, dutegereje ko ejo ababyeyi babo baza, na bo tukabaganiriza tukababwira ko ibyo aba bana bakoze atari byo”.

Avuga ko barenze ku mabwiriza yo kubahiriza guhana intera, kandi bakaba bakoresheje ibirori mu gihe bitemewe.

Uyu muyobozi avuga ko bakangurira abantu bose cyane cyane urubyiruko, kwirinda Covid-19, kuko ntawe irobanura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa