skol
fortebet

Abantu bagura ibibanza bikamara imyaka irenga 3 batarabyubakamo akabo kashobotse

Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko igiye gufata mu buryo bukomeye ikibazo cy’abantu bagura ibibanza bakamara imyaka irenze itatu batabyubaka, bashaka ko bizamura ibiciro ngo babigurishe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko, bagaragarije Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, guhagurukira iki kibazo.

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu Mijyi nka Kigali usanga hari ubutaka n’ibibanza byagenewe kubakwamo inzu zo guturamo cyangwa iz’ubucuruzi bimaze imyaka bitabyazwa umusaruro uko bikwiye, rimwe na rimwe bikaba byaba indiri y’inyamaswa cyangwa amabandi.

Abenshi usanga baraguze ibi bibanza bateganya ko ejo bizaba byazamuye ibiciro, kugira ngo bazabyungukiremo.

Ibi kandi binakunze kugaragara aharimo gushyirwa ibikorwa by’iterambere, aho usanga benshi bihutira kujya kugurayo ibibanza bikiri ku mafaranga make, bashaka kuzabigurisha byagize agaciro kugira ngo babonemo amafaranga atari make.

Visi Perezida w’iyi komisiyo, Nyirahirwa Veneranda, yavuze ko uyu munsi hari ikibazo cy’uburyo ubutaka hirya no hino mu gihugu burimo guhenda, ku buryo usanga nta biciro bishyirwaho ahubwo umuntu abyuka agashyiraho igiciro uko ashatse.

Yatanze urugero nk’urwo mu Karere ka Bugesera aharimo kubakwa Ikibuga cy’Indege, aho usanga ibibanza byaho bihenze, ibi kandi bikaba bikorwa hirya no hino mu gihugu.

Ati “Hakorwa iki kugira ngo iki kibazo gikemuke, aho umuntu abyuka kubera ko yumvise ubutaka bwe buri ahagiye gushyirwa ibikorwa by’iterambere, akazamura ibiciro uko yishakiye.”

Dr Mujawamariya yagaragaje ko iki kibazo akenshi giterwa n’abantu bamwe bagura ubutaka, intego ari ukugira ngo mu gihe buzaba bwongereye igiciro babugurishe, ariko ko leta yafashe ingamba.

Yagize ati “Uzajya amara imyaka itatu adakoresha icyo kibanza azajya acyamburwa, usanga abantu bagura ibibanza ngo barebe ko bizazamura igiciro, hari byinshi muri Kigali usanga bitubatswe, ubu aba bantu bazajya bandikirwa mu gihe batabikoresheje babyamburwe.”

Dr Mujawamariya kandi yagaragaje ko iki ikibazo akenshi usanga cyaterwaga n’uburiganya bwakorwaga n’abagenagaciro, bashyiragaho ibiciro uko bishakiye.

Yagaragaje ko ibi byakosowe muri uyu mwaka, ku buryo mu igazeti ya leta hagiye kuzasohokamo ibiciro by’ubutaka.

Ibitekerezo

  • Haba hari itegeko ba nyiri ibyo bibanza bishe se? Wenda hakaba hari ahagira hati: Mu Rwanda iyo utunze ikibanza itegeko ryerekana ko kitagomba kurenza imyaka itatu kitubatswe!!!!!!!!!???????????????????? Cyangwa iyo mubitekereje ko ariko bikwiye kugenda bitewe n’impamvu muba mubona ko igaragara ubwo mubihindura nkaho utari buhite akora uko muvuze yari asanzwe ari umunyacyaha ko agomba guhanwa no guhomba?????????? Abo muzabyambura se muzabikoresha iki? Enda rero nimuhere kubyo mu Kiyovu hepfo mukurikizeho

    Mbese utabonye umukiriya vuba na bwangu ngo akigure ayo abonye yose kandi akaba nta bushobozi afite bwo kucyubaka mbere y’igihe mumugeneye nahame hamwe yicuze icyo yatangiye amafaranga ye ngo aragura ubutaka, ubwo ibyanyu mwamaze kubitunganya abandi ni ibibareba? Harya kugura ibibanza igihe byari bigezweho mwese mwemera ko ari business umuburo wanyu wabaye uwuhe? Umuhanzi yararirimbye ngo: Jyenda Rwanda uri nziza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa