skol
fortebet

Abanyamuryango ba SACCO I Rubavu bari kurira ayo kwarika kubera kudahabwa amafaranga bayibikijemo

Yanditswe: Wednesday 09, Jan 2019

Sponsored Ad

Abanyamuryango ba Koperative Sacco y’Umurenge wa Rugerero (KOISARU) mu Karere ka Rubavu bari mu gahinda nyuma y’aho babwiwe ko nta wemerewe kubikuza amafaranga kandi bayakeneye aho bivugwa ko umucangamutungo wayo yaburiwe irengero ndetse bikekwa ko yacikanye amafaranga ataramenyekana umubare.

Sponsored Ad

Abaturage babitsa muri iyi Sacco batangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko kuva ku wa 25 Ukuboza 2018, batarabasha kubikuza amafaranga yabo kandi bakeneye kuyifashisha mu bibazo bitandukanye bafite birimo no kurihira abana amashuli.

Bagenukwayo Seraphine yavuze ko yimwe amafaranga kandi yifuzaga kuyakoresha mu bukwe bw’umwana we.

Yagize ati “Njye nabikije amafaranga ibihumbi 450 Frw y’inkwano y’umukobwa wanjye. Ubukwe buzaba ku wa Gatandatu, si nzi uko nzabigenza kandi ntibwahagarara. Nari nsanzwe mbikuza neza gusa uyu munsi byayoberanye, n’ejo nzasubirayo.’’

Ku munsi w’ejo Taliki ya 08 Mutarama 2019,abaturage babitsa muri iyi SACCO bayibyukiyeho ku bwinshi bagiye kubikuza amafaranga ariko batashye amara masa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugerero, Birori Synese, yasabye abaturage kwihangana bagategereza ubugenzuzi bwa Banki Nkuru y’Igihugu izatangaza ukuri ku ibura ry’amafaranga muri iyi Sacco.

Yagize ati“Tumaze kubona ko abantu babuze amafaranga twahamagaye BNR. Batubwiraga ko ari abantu bo mu matsinda bayamazemo ariko ntitwabyemeye nk’umurenge. Ubu umucungamari yaracitse, hari n’abasezeye. Hari n’umukozi uri gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) wakoraga ku mafishi. Dutegereje ubugenzuzi ngo tumenye uko bimeze.’’

Amakuru avuga ko hari abantu babikuje amafaranga y’iyi SACCO nyuma ya Noheli bakayamaramo mu gihe hari andi avuga iyi SACCO yaba yaribwe na bamwe mu bakozi bayo, ubu umwe mu bakozi bayo yatawe muri yombi mu iperereza riri gukorwa na RIB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa