addresiya
startimes

Abanyarwanda 2 mu banyafurika bakiri bato bahesheje ishema umugabane wa Afurika mu mwaka wa 2019

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 2 October 2019 Yasuwe: 8132

Abanyarwanda babiri, Jean de Dieu Uwihanganye wamamaye mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda nka MC Henri Jado na Usher Komugisha, bari ku rutonde rw’Abanyafurika bakiri bato bahesheje ishema umugabane muri uyu mwaka wa 2019, ‘100 Most Influential Young Africans.’



Ni urutonde rwasohotse kuri uyu wa 02 Ukwakira 2019. Uru rutonde rumaze imyaka ine rukorwa, dore ko rushyirwa ahagaragara bwa mbere byari muri 2016. Rujya ahagaragara buri mwaka.

Henri Jado yamenyekanye ku maradiyo nka Salus na Radio 10, magingo aya akaba ari ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Singapore. Mugenzi we Usher Komugisha ni umunyamakuru w’imikino ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Super Sports.

Bari kuri runo rutonde kimwe n’abandi Banyafurika batandukanye, biganjemo aba-Sportifs, Abanya-Politike, abanyamakuru ndetse n’abanyamuziki.

Amazina akomeye ari kuri uru rutonde arimo nka Caster Semenya, Umunya-Afurika y’Epfo uzwi cyane mu mukino wo gusiganwa ku maguru.

Ruriho kandi Umunya-Senegal Sadio Mane ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, Umunya-Misiri Mohamed Salah bakinana, Pierre Emerick Aubamenyang ukinira Arsenal na Alex Iwobi, Umunya-Nigeria ukinira Everton yo mu Bwongereza.

Rugaragaraho kandi Riyad Mahrez, Umunya-Algeria ukinira Manchester City yo mu Bwongereza.

Abandi basportifs barugaragaraho barimo Umurundi Francine Niyonsaba ukina umkino wo gusiganwa ku maguru, Genzebe Dibaba Keneni ukomoka muri Ethiopia na we usiganwa ku maguru cyo kimwe n’Umunyakenyakazi Beatrice Chepkoech.

Ruriho kandi Elton Jantjies, Umunya-Afurika y’Epfo ukina Rugby.

Abahanzi bagaragara kuri runo rutonde biganjemo abanya-Nigeria. Aba barimo Burna Boy, Davido, Mr. Erazi, cyo kimwe na Teni.

Abandi bahanzi bari kuri uru rutonde barimo Umunya-Zimbabwe Landrick, Umugande Eddy Kenzo, Rachid Salma ukomoka muri Maroc ndetse n’ Umunya-Ghana Shatta Wale.

Umunyarwenya Tata Osca ukomoka muri Congo Brazzaville na we aruriho.

Urutonde rw’Abanyafurika ijana bahesheje umugabane ishema rwaherukaga gusohoka muri 2018, Umunyarwanda wari ururiho icyo gihe akaba ari umubyinnyi Sherrie Silver.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamakuru Micomyiza yanenze abakwirakwije akadomo kashyizwe ku rukuta...

Umunyamakuru wamamye mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda witwa...
31 May 2020 Yasuwe: 6631 0

U Rwanda na Amerika byashimangiye ubufatanye mu bya Gisirikare[AMAFOTO]

U Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano...
29 May 2020 Yasuwe: 2122 0

Ba Gitifu na Dasso baherutse kugaragara mu mashusho bakubita abaturage...

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi...
29 May 2020 Yasuwe: 808 0

Umunyarwanda Mpfizi yagiye mu marushanwa yo gukina Filimi z’urukozasoni...

Amazina ye ni Ngundu mu rurimi rw’ikigande,mu kinyarwanda rikaba risobanuye...
28 May 2020 Yasuwe: 20807 3

Kayonza: Abana 4 bagwiriwe n’ikirombe

Abana bane bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza,bahanukiwe nicyo...
15 May 2020 Yasuwe: 1038 0

Abantu 10 bakize Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Mbere mu gihe umwe...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko uyu munsi habonetse umuntu umwe...
11 May 2020 Yasuwe: 1915 0