skol
fortebet

Abanyarwanda 5 baburiwe irengero nyuma yo kwerekeza muri Uganda

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

Abanyarwanda 5 baburiwe irengero kuwa 05 Gashyantare 2019, ubwo bari bageze Kisoro muri Uganda ndetse biravugwa ko abashinzwe umutekano muri iki gihugu bbataye muri yombi,bakavafungira ahantu hatazwi.

Sponsored Ad

Aba banyarwanda ni Mugisha Bategejo Christopher, Umuhire Joselina, Imanishimwe Boaz, Niyitegeka Gilbert na Kilangama David Matayo.

Aba banyarwanda bafashwe ari itsinda nyuma abashinzwe umutekano muri Uganda barekura bamwe muri bo bivugwa ko batanze ruswa, barimo Jean de Dieu Niyonteze na Pauline Dusabirema nkuko ikinyamakuru Virunga Post kibyemeza.

Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda, bafungiwe muri gereza z’ibanga, barakubitwa ijoro n’amanywa ndetse bakamburwa ibyo bari bafite byose.

Abanyarwanda baba muri Uganda bakomeje kwibasirwa bikomeye,kuko bakubitwa,bakajyanwa mu nzu z’imbohe bashinjwa ko nta byangombwa bibemerera kuhatura abandi bagashinjwa ko ari intasi z’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa