skol
fortebet

Abanyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda bagiye mu birori byo kubatizwa

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje mu ijoro ryakeye ko abaturage babiri bo mu karere ka Nyagatare bashimuswe n’urwego rusinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda kuri kilometeor 1,5 uvuye mu Rwanda winjiye muri Uganda.

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abashimuswe ari abagabo babiri bo mu gace karasiwemo umuturage w’u Rwanda n’uwa Uganda kuwa gatanu nijoro. Abategetsi ba Uganda bavuze ko aba baturage bishwe n’abasirikare b’u Rwanda.

Abo bagabo bashimuswe ni Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25, batuye mu Mudugudu wa Gahamba mu Kagali ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje, Samvura na Habiyambere bashimutiwe ahitwa Gasheke, mu kilometero 1.5 winjiye ku butaka bwa Uganda.

Polisi yagize iti "Bari batashye ibirori bya batisimu y’umuhungu w’inshuti yabo yitwa Muhwezi Silver.

Aba banyarwanda babiri bari babanje kuburirwa n’inshuti zabo kutajya muri Uganda zitinya ko byaba ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga. Nyamara babirenzeho bavuga ko bagomba kwitabira ubutumire bwa Muhwezi."

Polisi y’u Rwanda yibukije abanyarwanda ko badakwiriye kongera kujya muri Uganda ku bw’umutekano wabo.

Ubutegetsi bwa Uganda ntacyo buratangaza kuri iki kirego bashinjwe cyo gushimuta aba banyarwanda gusa bavuze ko kuri uyu wa mbere, bashyikiriza u Rwanda umuturage warwo warashwe agapfa kuwa gatanu. Uyu muhango arabera ku mupaka wa Gatuna.

Abayobozi b’u Rwanda batangaje kuri iki cyumweru ko abaturage babiri barashwe kuwa Gatanu bari kwinjiza magendu mu Rwanda, barasiwe ku butaka bw’u Rwanda aho kuba muri Uganda nkuko ibitangazamakuru byo muri Uganda byabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa