skol
fortebet

Abanyarwanda babujijwe kwiga muri Congo bahangayikishijwe n’igihe bazemererwa gutangira amasomo

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

Umwaka w’amashuri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo biga mu Gifaransa hagiye gushira ukwezi utangiye, ariko Abanyarwanda bigayo bataha n’ubu ntibaremerwa kwambuka uko bisanzwe.

Sponsored Ad

Aba banyeshuri biganjemo abava mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda, biga mu mashuri kuva ku y’incuke kugeza muri za kaminuza i Goma kuko bavuga ko bihendutse ku miryango yabo.Minisitiri w’uburezi yavuze ko bagomba kwiga mu Rwanda.

Kubera indwara ya Ebola yabonetse mu mujyi wa Goma, hagiye gushira iminsi 60, ku mupaka wa Goma na Gisenyi urujya n’uruza rwaragabanyijwe bigaragara.

Mu babujijwe kwambuka nk’uko babikoraga buri munsi harimo abanyeshuri.

Bamwe muri bo babwiye BBC ko ubu bamaze ukwezi batiga, kwiyongera ku kiruhuko kinini bari barangije bitegura gutangira umwaka mu ntangiriro y’uku kwezi.

Abandi babishoboye biga muri za kaminuza n’ay’isumbuye bagiye kuba cyangwa gucumbika i Goma kugira ngo bakomeze amasomo.

Ézéchiel Rwibasira ni umubyeyi wo ku Gisenyi ufite abana babiri biga i Goma, yabwiye BBC ko ubu yabacumbikishirije mu muryango w’inshuti i Goma kugira ngo babashe gukomeza kwiga.

Ati: "Biragoye cyane, urumva byabaye ingo ebyiri, ngomba kugira icyo ntanga mu muryango wabacumbikiye. Biratuvunnye cyane".

Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ejo ku wa kabiri ari ku Gisenyi yabajijwe ikibazo cy’aba banyeshuri avuga ko leta izabafasha.

Munyakazi yagize ati: "Abo bana tugomba kubashakira amashuri bakiga mu Rwanda".

"Twemera ko porogaramu z’ibihugu byombi zitandukanye ariko iyo habaye impinduka hari uburyo umwana afashwa kwinjira mu yindi porogaramu kandi agakomeza ibyo yigaga".

Muri uku kwezi bamwe muri aba banyeshuri babwiye BBC impungenge zabo zo kubona amashuri ajyanye n’ubshobozi bwabo, kwiga mu rundi rurimi hamwe n’amashami baziga.

Munyakazi avuga ko mu Rwanda hari amashami afitanye isano n’ayo bigaga muri Congo.

Mu gihe mu Rwanda bari mu gihembwe cya nyuma gisoza umwaka, Bwana Munyakazi avuga ko mbere y’uko batangirana umwaka n’abandi mu kwezi kwa mbere bazabanza kubafasha.

Ati: "Tugiye kubaha amasomo yihariye mu Cyongereza, abafite ibyo bigaga hariya tugiye kubihuza n’ibyo mu Rwanda".

"Kuko umwaka wacu utangira mu kwa mbere, ni ukuvuga ngo icyo gihe bazatangirana n’abandi kuko ntibakwinjira muri porogaramu umwaka uri kurangira.

Bamwe mu babyeyi ariko bo bavuga ko nubwo amashuri y’abana yaboneka, ubushobozi bw’ababyeyi bwatuma bohereza abana babo mu mashuri yo Rwanda batazaba babubonye.

Muri DR Congo ababyeyi boherezayo abana babo kuko bahabona amashuri ku giciro gito ugereranyije n’ayo mu Rwanda nk’uko ubushize babibwiye BBC. Ni naho n’ubu bifuza.

Ézéchiel Rwibasira avuga ko amakuru bumva ari uko muri Congo Ebola isa n’itagihari "ku buryo ubu tubona nta kibazo gihari".

Rwibasira ati: "Icyo dusaba abategetsi ni uko batudohorera, abana ubu benshi ntibiga, ababacumbikishije natwe biratuvunnye".

"Nibatudohorere bafungure imipaka abana bongere bige bagenda bagaruka".

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Ese buriya abanyeshuri ni bo bakwirakwiza indwara cyane kuruta abikorera ibyabo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa